Vatican yemeje igihe umushumba wa Kiliziya Gatorika azasurira RDC na Soudan.

Vatican yatangaje ko Papa Francis azagirira uruzinduko rw’iminsi 6 muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo na Sudan y’Epfol. Ni uruzinduko azakora kuva ku ya 31 Mutarama (1) kugeza ku ya 5 Gashyantare (2) 2023.

kwamamaza

Uru ruzinduko rwa Papa Francis ni urwa 40 azaba akoze kuva yatorwa muri 2013 ndetse azaba arirwo rwa mbere muri 2023.

 Uru ruzinduko rwari ruteganyijwe ku mpeshyi ya 2022 ariko ruza gusubikwa kubera ibibazo by’uburwayi.

Mu itangazo rigenewe itangazamakuru, Matteo Bruni; ushinzwe itangazamakuru, yemeje iby’uru ruzinduko , avuga ko Papa Francis azagera I Kinshasa ku ya 31 Mutarama (1) , noneho ku italiki ya 3 Gashyantare (2) akazerekeza I Juba, aho azasoreza uruzinduko rwe ku ya 5 Gashyantare(2).

Icyo gihe Vatican yatangaje ko Papa w’imyaka 86 afite ikibazo cy’uburwayi mu ivi , ariko itangazamakuru rikavuga ko ari impamvu z’umutekano muke wo muri RDC, cyane I Goma.

Icyakora kur’iyi nshuro, gahunda zaho Papa Francis azasura I Goma ntihakirimo, cyane ko mur’iki gihe hugarijwe n’ibibazo by’intambara iri mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Ibi bihugu byombi azasura bihuriye ku kibazo cy’umutekano muke, urugomo n’ibindi, Papa avuga ko ari ikibazo gikomereye abashinzwe ku murinda ndetse no gutegura ingendo ze.

DRC ni igihugu gituwe na miliyoni 90,  40% byabo basengera mu idini Gatorika. Kiliziya Gatolika isanzwe igira  uruhare runini muri politiki y’iki gihugu, aho kur’uyu wa kabiri abakirisitu bayo barimo n’abihaye Imana bakoze imyigaragambyo yo mu mahoro.

Papa Francis agiye gusura RDC mugihe umushumba wa Gatorika waherukaga I Kinshasa muri Kanama (8) 1985, igihe Yohani Pawulo wa II yamaze iminsi ibiri muri iki gihugu cyitwaga Zayire.

Kuva yatorwa muri 2013, Papa Francis amaze gusura ibihugu byo ku mugabane w’Afrika birimo Uganda, Repubulika ya Centrafrica, Maroc ndetse na  Misiri, aho aheruka muri Nzeri (9) 2019 , mu bihugu bya Mozambike, Madagascar ndetse no mu birwa bya  Maurice.

 Dec 1, 2022 - 16:49