Nyaruguru: Abafite ubumuga bakora inkweto barasaba bagenzi babo basabiriza ko bakwiye kubigiraho

Mu Karere ka Nyaruguru bamwe mu bafite ubumuga bakora umwuga wo kudoda no gukora inkweto, baravuga ko bagenzi babo basabiriza bitwaje ubumuga bafite, bakwiye kubigiraho bagashaka icyo bakora kuko bo bibatunze.

kwamamaza

Bimenyimana Calixte, umwe mu bafite ubumuga bakora bakanadoda inkweto, bibumbiye muri Koperative “Abishyize hamwe” ikorera mu Murenge wa Muganza muri santere y’ubucuruzi ya Kamirabagenzi.Ubumuga afite ni ubw’ingingo, akaba afite umugore n’abana bane. Akimara kubugirira mu kazi, ni bwo ngo yagize igitekerezo cyo kudoda inkweto.

We na bagenzi be, bavuga ko bibatunze kandi nta mpamvu yo kwiheba, ngo bigere n’aho umuntu yasabiriza nkuko bamwe muri bagenzi babo babikora, ibintu babona atari umuco w’i Rwanda.

Umwe yagize ati "ikintu cyiza ni ukwihangira umurimo gusaba ntabwo ari ibintu byiza cyane".  

Undi yagize ati "gusabiriza burya ntabwo ari ubumuga bubitera, akenshi njye mba numva ari mu mutwe, kudoda ni umwuga umuntu uwo ariwe wese ubishoboye utunga".  

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel avuga ko atari aba gusa mu karere babaye urugero rwiza rw’abafite ubumuga bihangiye imirimo. Yaba bo, kimwe n’abandi bahanga imirimo, avuga ko ubuyobozi bubashyigikiye.

Yagize ati "mu dugudu w'icyitegererezo wa Munini harimo uwamugaye ukora inkweto ndetse unigisha n'abandi gukora inkweto, twebwe uko tubibona nk'ubuyobozi bw'akarere buri muntu uwo ariwe wese mubyo ashoboye ashobora guterwa inkunga n'ubundi bufasha, hari ubufasha dusanzwe dutera amashyirahamwe ariko nabo hari ibyo tubafasha ndetse n'ibikoresho bimwe na bimwe hari ibyo tubashakira bitewe nicyo bakeneye".         

Koperative y’aba bafite ubumuga "Abishyize Hamwe", abayirimo bavuga ko bafite icyerekezo cyo gukomeza kunoza ibyo bakora,  bongera ubwiza bwabyo bakoresheje imashini bazagenda bagura, bagatanga imirimo ku bandi, ku buryo ngo bazanakora uruganda runini rutunganya impu zigakorwamo ibikoresho bitandukanye mu gihe baba bakomeje guhabwa ubufasha n’ubujyanama mu byo bakora.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyaruguru

 May 29, 2023 - 09:39