Ibigo bya Leta n’iby'abikorera birasabwa guhangana n’ahantu hose hashobora kuba ibyuho bya ruswa

Ibigo bya Leta n’iby'abikorera birasabwa guhangana n’ahantu hose hashobora kuba ibyuho bya ruswa mu bigo bakoreramo ni mu rwego rwo kurwanya ruswa burundu mu nzego za Leta n’iz'abikorera mu Rwanda.

kwamamaza

Kurandura ruswa nk’imungu imunga ubukungu bw’igihugu, biri mu ntego u Rwanda rwihaye kugirango icyerekezo 2050 kizagere u Rwanda ruri k’umwanya wa mbere mu bihugu bizira ruswa.

Kugirango ibyo bigerweho u Rwanda rwiyemeje gushyiraho uburyo bwo gukumira ruswa nko kumenyekanisha ububi bw’icyaha cya ruswa mu baturage nk’imwe mu ngamba zatuma batishora mu bikorwa byo gutanga cyangwa kwakira ruswa.

Kuri ibi Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko kugirango ruswa ikumirwe mu bigo bya Leta n’iby'abikorera, bisaba gushyiraho komite zishinzwe gukurikirana abakira n’abatanga ruswa bikazafasha kumenya urwego ruswa ihagazeho hirya no hino mu gihugu.

Ibi bizafasha izi komite kubahiriza inshingano uko bikwiye batanga amakuru kuhagaragara ruswa nkuko bigarukwaho na Xavier Mbarubukeye umunyamabanga uhoraho w’urwego rw’umuvunyi.

Yagize ati "icyo zishinzwe ni ugufasha umuyobozi w'urwego cyangwa ikigo mu gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ruswa mu kigo, iyo ni inshingano y'ingenzi cyane cyane ko itegeko riteganya n'ibihano ku muyobozi w'urwego cyangwa w'ikigo waba utashyizeho ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa, izi komite zizajya zimufasha kugirango iyo nshingano igerweho....."  

Bamwe mu bahawe amahugurwa bavuga ko bungutse byinshi cyane cyane ko bibukijwe uruhare n’ishingano zabo mu gufasha ubuyobozi gukumira ruswa mu bigo babarizwamo.

Umwe yagize ati "urwego rw'umuvunyi rwaduhaye amahugurwa adufasha kurushaho gusobanukirwa kumva neza inshingano zacu nk'abagize komite zo kurwanya ruswa, twasobanuriwe amategeko agenderwaho mu gukumira no kurwanya ruswa kugirango tuzafashe ubuyobozi bw'ibigo dukoramo".   

Magingo aya, Abanyarwanda bagaragaza icyizere bafitiye inzego za Leta harimo urwego rw’umuvunyi, inzego za gisirikare, iz’ubugenzacyaha na Polisi y’igihugu mu kurwanya ruswa.

Raporo yakozwe n’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International) yashyize u Rwanda ku mwanya wa 54 kw'Isi n’amanota 51%, rukaba rwarasubiye inyuma ho imyanya ibiri ugereranyije n’umwaka ushize aho rwazaga ku mwanya wa 52.

Inkuru ya Eric Kwizera/ Isango Star Kigali

 Jul 10, 2023 - 07:47