Gatsibo: Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Nyabiheke zirashima ko zegerejwe amazi meza

Mu karere ka Gatsibo, impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Nyabiheke zirashima uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu kuzegereza ibikorwaremezo by’amazi meza, mu gihe mbere ngo bakoraga urugendo rurerure bajya kuyashaka aho yari ari.

kwamamaza

Inkambi ya Nyabiheke iri muri aka Karere ka Gatsibo, impunzi z’Abanyekongo zatangiye kuyigeramo mu 2005, zivuye muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo. zahageze ngo ibikorwaremezo by’amazi bikiri bike, kuyabona bikabagora.

Ubu ngo barashima Leta y’u Rwanda yabegereje amazi meza, ibinyujije mu mushinga wa Jyambere, bigakuraho umubyigano w’abaga uri ku mavomero bahuriragaho n’abaturage.

Leta y’u Rwanda ibitewemo inkunga na Banki y’isi binyuze mu mushinga wa Jyambere, mu karere ka Gatsibo hamaze kwinjira asaga miliyari 7 z'amafaranga y'u Rwanda ashyira mu bikorwa imishinga iteza izamura imibereho myiza y’impunzi n’abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gatsibo Nankunda Jolie, avuga ko umuyoboro w’amazi wubatswe, wagize uruhare mu mibereho myiza no kuzigama igihe.

Yagize ati "bihagaze neza, umuntu wavomaga amazi ayavoma mu iriba cyangwa mu gishanga akaza kuyabona ari hafi igihe yamaraga ari mu nzira ajya gushaka amazi kiba kigabanutse, cya gihe cyagabanutse ashobora kugikoresha indi mirimo imuteza imbere".    

Umuyoboro w’amazi Gihengeri - Nyabiheke ureshya na km 18, watangiye kubakwa mu 2021, wuzura mu 2022 utwaye miliyoni 436 z'amafaranga y'u Rwanda.

Usibye impunzi 12,000 zo mu nkambi ya Nyabiheke uha amazi, unayaha abaturanyi bazo batuye mumirenge ya Gatsibo, Nyagihanga, na Ngarama mu karere ka Gatsibo, n’umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Gatsibo

 May 30, 2023 - 15:18