NCPD: Gahunda y'uburezi budaheza izavana abafite ubumuga mu bwigunge

Inama y’igihugu y’abafite ubumunga iravuga ko kuva leta y’u Rwanda yakwinjiza uburezi budaheza mu myigishirize yo mu Rwanda, hari impinduka nini bizazana mu mibereho y’abantu bafite ubumuga , babashe kuva mu bwingunge no kumva ko bahezwa ndetse ko bizabafungurira amarembo ku isoko ry’umurimo.

kwamamaza

Abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Saint Filippo Smaldone, baririmba indirimbo y’ubahiriza igihugu haba mu magambo ndetse no mu rurimi rw’amarenga rukoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Ni ishuri ryigishiriza hamwe abana bafite ubwo bumuga n’abazima kandi bose bakigira hamwe ntawe uhejwe. N’uburyo bw’imyigishirize, ku ruhande rw’ubuyobozi bw’iki kigo bugaragaza ko bufatiye runini aba bana bafite ubumunga cyane mu kwisanga muri sosiyete bakumva badahejwe.

Souer Marie Jeanne Uwayisaba umuyobozi w'iki kigo agira ati "abana barafashanya, abana batumva bakunda kumenya imibare cyane bagasobanurira abumva ariko n' abumva ibintu by'indimi, ibintu bisanzwe by'amagambo babifasha mu batumva, icyo twari tugambiriye rero ni uko abo bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu minsi izaza igihe bazaba barangije nabo bazagira uruhare kw'isoko ry'umurimo bakabasha kubona akazi, ikindi twari tugambiriye ni iterambere ry'ururimi rw'amarenga". 

Ubu Minisiteri y’uburezi yinjije gahunda y’uburezi budaheza mu myigishirize yo mu Rwanda, ni gahunda iha amahirwe abana bose kwiga kandi bakigira hamwe ntawe usizwe inyuma ngo nuko afite ubumunga runaka.

Ku ruhande rw’inama y'igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagaragaza ko hari byinshi izahindura mu mibereho y’abafite ubumuga . 

Ndayisaba Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumunga nibyo agarukaho.

Yagize ati "icyambere nuko bibakura mu bwigunge, abana bize bonyine bari mu masomo yabo nta wundi muntu udafite ubumuga akura azi yuko nta wundi muntu babana atari ufite ubwo bumuga ariko iyo bavanze bakigana n'abandi bana baramenyerana, noneho no kujya muri sosiyete na nyuma y'amasomo ugasanga birafasha, usanga niba umwana avuye mu rugo ugendera mu kagare undi araje aramusunitse baturanye kuberako bamaze kumenyerana, nibajya no hanze barangije kwiga n'imirimo bizaba kimwe".    

Ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga bavuga ko kimwe mu bibazo byari bibagamiye imyigishirize y’abafite ubumuga cyane ubwo kutumva no kutavuga ari inkoranyamagambo yabo, gusa ngo ubu yaragiye gukorwa hasigaye kuyishyira ahagaraga.

Inkuru ya Uwe Herve Isango Star Kigali

 Nov 23, 2022 - 07:55