Birashoboka ko abaturage ba Africa bashyize hamwe indwara zandura bazirwanya cyangwa bakazirandura burundu

Kuri uyu wa mbere I Kigali hatangijwe inama Nyafurika y’iminsi 3 ihuje inzobere n’abashakashatsi ku ndwara zandura biga ku guhangana n’izi ndwara zirimo Malariya n’izindi ziterwa n’imibu n’utundi dukoko .

kwamamaza

Ni inama ngarukamwaka ihuje abashakashatsi ku ndwara zandura, abaterankunga mu buzima bakora inzitiramubu mu guhangana n'izi ndwara zandura n'abandi bateraniye i Kigali baganira n'inzego z'ubuzima ziturutse muri Afurika, barimo kwigira hamwe uko bahangana n'izi ndwara birushijeho.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr. Ngamije Daniel yagize ati "ingamba zafatwa kugirango indwara izi zandura ari malariya iterwa n'imibu ariko hari n'izindi ndwara zandura zitewe n'utundi dukoko usanga zibangamiye ubuzima bw'abaturage cyane cyane muri Afurika, kurebera hamwe rero imiti ihari yo kwica utwo dukoko ese udukoko dusigaye duhangara cyane cyane iyo miti ndetse ugasanga ntitugipfa nkuko  twajyaga dupfa ubusanzwe, amakuru agezweho ubushakashatsi imiti bumaze gusohora mishyashya  ibyo byose inama nk'iyingiyi ni urubuga rwo kugirango abashakashatsi n'abakora muri za porogaramu zitandukanye z'ubuzima bahane amakuru ndetse hanozwe ingamba zo kurushaho kurwanya izi ndwara muri rusange, ni inama rero idufitiye akamaro".  

Perezida w’ihuriro PAMCA  ihuriro ry’abahangana n’izi ndwara zandura ari nabo  bateraniye muri iyi nama i Kigali  Prof. Charles Mbogo avuga ko bishoboka ko abaturage b’Afurika bashyize hamwe indwara zandura bazirwanya cyangwa se bakazirandura burundu ari byo barimo kuganiraho muri iyi nama .

Yagize ati "Nshingiye ku bunararibonye bwanjye nshobora kuvuga ko dushobora guhera aho dutuye, abaturage bacu tukabigisha kugabanya yewe no kurandura burundu izi ndwara zandura,tugomba gukorera hamwe ,kandi tugomba gukorana n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’ubuzima , n’ubuhinzi ntabwo wahangana n’izi ndwara uri wenyine kuko mu buhinzi harimo ahantu hororokera izi ndwara harimo na Malariya".

Minisiteri y'ubuzima ivuga ko u Rwanda rugihangayikishijwe n'indwara zandura cyane cyane Malariya.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Ngamije Daniel yakomeje agira ati "Malariya kiracyari ikibazo gikomeye mu gihugu cyacu ndetse muri iyi myaka muri rusange ku isi yariyongereye twebwe kugeza ubungubu  twari tugifite igipimo cyiza cyuko yariri kugabanuka kuva muri 2017 igihe yari yariyongereye kugeza ubu niko bikimeze kubera ko twafashe n'ingamba zo gukoresha inzitiramibu nshyashya zifite imiti ikaze kurushaho ariko turakurikiranira hafi muri rusange uko udukoko twa malariya tugerageza guhangara imiti twari dusanzwe dutanga".

Abitabiriye iyi nama ya 8  yiga ku guhangana n’izi ndwara  zandura yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye barimo abashakashatsi kuri izi ndwara zandura ,abakora muri porogaramu zo kurwanya indwara zandura ndetse n’abakora mu bigo nderabuzima bagera kuri  500 baturutse mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino muri Afurika.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Sep 27, 2022 - 09:08