Hari urubyiruko ruvuga ko impamvu rudashaka ari amakimbirane ari mu ngo

Hari urubyiruko rutinya gushaka rukavuga ko aho kujya murugo rutarimo amahoro bahisemo kubyara abana bakabarera gusa badashinze urugo.

kwamamaza

Urugero rw’abatinya gushaka ni urw’umubyeyi uvuga ko abahungu be banze gushaka kubera gutinya amakimbirane yo mu ngo.

Yagize ati “uko ngana uku mfite akuzukuru kamwe gusa abandi 6 bose ntabwo barashaka, abahungu b’iki gihe batinya ibibazo”.  

Ibi avuga birashimangirwa n’urubyiruko ruvuga ko aho gushaka kuri ubu wabyara umwana ukamurera.

Umwe yagize ati “icyiza wabaho mu buzima bwawe n’umwana ukabyara ukamurera ugakomeza ubwo buzima, uba wumva wisanzuye nta kindi kibazo”.   

Chantal Mudahogora inzobere mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu n’ubuzima bwo mu mutwe avuga ko bitewe n’ibikomere urubyiruko rwakuriyemo bishoboka ko rwatinya gushaka ariko akabagira inama yo gushaka kuko imiryango yose itabanye nabi.

Yagize ati “abana barimo bashaka ubu cyangwa se banashatse mu myaka 10 ishize usanga ari abana bakuriye mu bikomere bitandukanye birimo n'ibya Jenoside, iyo rero ufite igikomere ukomeretsa abandi, numva habaho uburyo bwo gutegura abantu bagiye gushaka, imiryango yose ntabwo ari mibi hari imiryango ibanye neza bakundanye babinyemo neza”. 

Raporo y’ibikorwa by’ubucamanza ya 2021-2022,mu Rwanda igaragaza ko ikibazo cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ugutandukana burundu hagati y’abashakanye, haravugwa imanza zirenga 3000. Raporo igaragaza ko 80% y’ingo zasenyutse zari zitaramarana imyaka 15.

Inkuru ya Kamaliza Agnes / Isango Star Kigali

 Mar 27, 2023 - 08:24