
Nyagatare: Barishimira uko bafashijwe gukora ubworozi bw’amafi bubaha inyungu
Feb 7, 2025 - 11:14
Abaturage barishimira ko bafashijwe no gukora ubworozi bw’amafi bubaha inyungu, ndetse banagira umuco wo kuyarya. Nimugihe Minisiteri y’ubuhinzi n’ ubworozi mu Rwanda ivuga ko hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, biteguye guteza imbere aborozi b’amafi hagamijwe kungera umusaruro wayo ukava kuri toni zisaga ibihumbi 48 ukagera kuri toni zisaga ibihumbi 80 mu 2035.
kwamamaza
Ubusanzwe ugeze mu karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Uburasirazuba, biragoye ko wakabaza umuntu ubworozi buhakorerwa ntahite akubwira ubw’ inka. Ahanini bitewe nuko ari bwo bworozi buhamenyerewe cyane.
Gusa kugeza ubu, hari koperative yitwa CODEPOITA igizwe n’abakora ubworozi bw’amafi ikorera mu murenge wa Tabagwe. Abayirimo bavuga ko mbere bagorwaga no kubona umusaruro uhagije bitewe nuko bororaga mu buryo butagezweho. Ariko ubu bishimira ko hari intambwe bagezeho bigizwemo uruhare n’inkunga y’ibikoresho n’ubujyanama bahawe mu bihe bitandukanye.
Umwe yagize ati: “mbere twororaga kinyarwanda, mu buryo butagezweho butari ubwa kijyambere nuko tukorora amafi yiyorora. Akarya ibyo kujya byo mu mazi, ntituyiteho, ntituyagaburire. Ariko tumaze guhabwa amahugurwa, dutunganya ibyuzi bigezweho by’amafi nuko bituma tworora kijyambere. Ubu turateganya amafaranga atari hasi ya miliyoni 20, kandi mbere twasohoraga 150, 200 tukumva turanyuzwe, nibwo bworozi bugezweho. Ariko tumaze kuvugurura, twakubye gatatu, hafi mu 10.”
Undi ati: “ikintu cyatumye hano hataboneka amafi kuva mbere, ntabwo twari twakabonye abaterankunga. Aho batangiye kuduterera inkunga nka Enabel na RAB, baduha n’umutekinisiye ukoraho, ubu isaha ku isaha tuba turi nawe. Ibyo gusohora amazi mu cyuzi, kubara imibare…ubu tuzi imibare tuzasarura.”
NDORIMANA Jean Claude; Umuyobozi mukuru ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), avuga ko nubwo hari ibyagezweho mu guteza imbere ubworozi bw’amafi, ariko hagikenewe izindi mbaraga n’ingamba kugirango bagere ku ntego bihaye.
Yagize ati: “umwaka ushize twasoje mu kwa gatandatu kwa 2024, umusaruro w’amafi ku rwego rw’igihugu, twari tugeze kuri toni 48 133. Muri izo, ubworozi bw’amafi bukaba bwari hafi toni ibihumbi 9, izindi toni zikaba ziva mu burobyi.”
“Mu igenabikorwa ry’uburobyi mu buryo burambye, duteganya ko mu mwaka wa 2035, tuzaba tugeze kuri toni 80 620 zivuye mu bworozi bw’amafi. Umunyarwanda arya hafi ibiro 3.5 ku mwaka. Turashaka kubizamura ngo nibura dufate abandi bo munsi y’ubutayu bwa Sahara, abari hafi barakabakaba hafi 10.”
Mu gukomeza guteza imbere ubworozi bw’amafi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi igaragaza ko bimwe mu biri gukorwa mu bufatanye na kaminuza y’u Rwanda, hashyizweho ishami ryigisha abatekinisiye bazafasha aborozi kongera umusaruro. Ndetse kandi hari no kongerwa ahatunganyirizwa abana b’amafi, afasha aborozi kubona icyororo cyayo kigezweho.
@ INGABIRE Gina/ Isango Star-Nyagatare.
`
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


