Gisagara- Gikonko : Umuceri bawugura kure bafite uruganda ruwutunganya iwabo

Mu Karere ka Gisagara mu murenge wa Gikonko, bamwe mu baturage baravuga ko n’ubwo mu murenge wabo hari uruganda rutunganya umuceri, ngo bagorwa no kuwugurira hafi yabo bitewe n’uko ruwucururiza kure yaho batuye.

kwamamaza

Kuva mu mu Mujyi wa Butare werekeza mu murenge wa Gikonko ahari uruganda rutunganya umuceri, ugiye n’amaguru bimufata amasaha atanu. Ugiye n’imodoka cyangwa moto we akahakoresha isaha imwe n’igice.

Aya masaha ni nayo abahatuye ngo bakoresha bajya kugura umuceri i Butare nyamara aribo bawihingira, ugatunganyirizwa iwabo, bikarangira bagowe no kuwigondera dore ko uwo bahabwa ku wo bejeje uba udahagije.

Umwe yagize ati "twebwe uruganda ntacyo rutumariye umuceri barawuhenda ugasanga urugira ahandi noneho ugasanga n'umuhinzi ntacyo akuyemo".

Undi yagize ati "duturiye uruganda ariko mbona ntacyo rutumariye kuko ubu kurya umuceri inaha biragoye, n'uwuhinga aba awifuza nkanjye utawuhinga nzawurya gute". 

Ni ikibazo Visi Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu Habineza Jean Paul avuga ko giterwa n’uko uruganda rwabigennye ariko bashobora no kwiga uko byakemuka.

Yagize ati "biterwa n'umushoramari ariko twe twarabimusabye ni bikomeza kugaragara yuko hari ubusabe n'ubushake n'ubundi tuzakomeza kubimubwira naha naho ahashyire aho kugurishiriza ariko ikibazo hari igihe aba abona nta bazamugurira ariko aho yabonye bazamugurira benshi kuko aba akeneye amafaranga harahari, twamusabye na Gisagara mu mujyi no mu mujyi wa Huye naho harahari ibyo biroroshye cyane byakorwa ku neza y'umuturage". 

Aba baturage bagaragaza ko uyu muceri bihingira i Gikonko, mu gihe bawegerezwa byanagabanya igiciro bawuguraho bawukuye aho kure bo bita ikantarange.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Gisagara

 Jan 16, 2023 - 09:22