Abantu bose barasabwa gufata ingamba zo kwirinda ibiza birimo n’inkuba

Mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) giherutse guteguza ko muri uku kwezi kwa Mutarama ikirere cy’u Rwanda kizarangwa n’imvura, ishobora guteza imyuzure, inkangu n’ibindi biza, abantu bose basabwa gufata ingamba zo kwirinda ibiza birimo n’inkuba nka kimwe mu bikunda kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu mu gihe cy’imvura.

kwamamaza

Aime Adrien Nizeyimana umukozi w’akerere ka Rutsiro ushinzwe imicungire y’ibiza arasobanura inkuba icyaricyo n’ibice bikunda kwibasirwa cyane.

Ati "hari abagiye bishyiramo ko inkuba ari amashitani abandi bakaba bashobora kuyitererezanya ariko inkuba ni amashanyarazi aturuka mu kirere bitewe n'inyuranyuranamo ry'imyuka uko kunyuranyuranamo kubyara amashanyarazi akaba ari amashanyarazi ariko kubera ko amashanyarazi ubwayo adashobora kuba mu kirere ava mu kirere akamanuka hasi".

Akomeza agira ati "Abantu batuye mu misozi miremire cyangwa se ibintu biri hejuru bisumba ibindi nibyo bikunze kwibasirwa n'inkuba".   

Ni mugihe bamwe mu baturage bagaragaza ko bafite ubumenyi buke ku nkuba kandi zishobora gutera ibyago birimo n'urupfu.

Twishime Jean Claude umukozi ushinzwe itumanaho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA avuga ko icyo bakora ari ubukangurambaga bugamije kugirango abanyarwanda birinde inkuba.

Ati "umuntu agomba kugama mu nzu iri hafi mu buryo bwihuse kuko iyo uri hanze uba uri ahantu ushobora gukubitwa n'inkuba, mu bukangurambaga dutanga tujya inama ko umuntu yacomora ibyuma byose bikoresha amashanyarazi mu mvura imeze gutyo".    

Imibare ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA yo mu mwaka wa 2023 kuva mu kwezi kwa mbere kugera mu 12 igaragaza ko abishwe n’inkuba bangana na 50, hakomeretse abantu 180, n'aho kuva muri 2023 kugeza muri uku kwezi inkuba imaze kwica amatungo 26 na 57 yakomeretse.

Uturere twa Rutsiro, Karongi, Rulindo nitwo dukunda kwibasirwa n’ikuba bitewe n’imiterere yaho kuko ari mu misozi miremire n’ubutumburuke buri hejuru butuma haba imvura nyinshi.

Inkuru Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jan 17, 2024 - 09:17