Kirehe: Bamaze imyaka hafi ine bategereje ingurane barahebye

Hari abaturage bo mu kagari ka Mubuga mu karere ka Kirehe bavuga ko mu masambu yabo hubatswemo ibigega bemererwa ingurane ariko ngo bamaze imyaka isaga itatu batarazihabwa, bityo bagasaba ko bazihabwa kuko igihe gishize ari kinini bazitegereje.

kwamamaza

Aba baturage bo mu kagari ka Mubuga umurenge wa Musaza mu karere ka Kirehe bavuga ko imyaka igiye kuba ine mu mirima yabo bahingagamo hubatswe ibigega by’amazi ndetse na za robine, ngo icyo gihe byubakwamo bemerewe ingurane ariko ngo barategereje amaso yaheze mu kirere.

Bavuga ko ikibazo bakigejeje ku Umuvunyi ari kumwe n’ubuyobozi bw’akarere bemererwa guhita bazihabwa ariko ngo kuva icyo gihe ntacyo barabona.

Aba baturage kandi barasaba ko bahabwa ingurane z’ubutaka bwabo bwubatseho ibigega n’amavomo ndetse n’ibyangirijwe kuko igihe gishize ari kinini babeshywe ko bazazihabwa.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Rangira Bruno, avuga ko ikibazo cy’abaturage bo mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Musaza basaba ingurane y’ahubatswe ibigega ndetse n’amavomo, bakimenye ariko basanga impamvu batinze kubona ingurane ari uko dosiye zabo zari zarabuze bityo ko hashyizweho gahunda y’uko babafasha zikaboneka maze bagahabwa amafaranga yabo y’ingurane bitarenze mu kwezi gutaha.

Ati "turimo turabikurikirana, ni abaturage umunani bari basigaye badahawe ingurane, ikibazo cyabaye nuko dosiye zabo zabuze ariko twashyizeho uburyo bwo kongera kuzikora kandi turizera ko bizaba byarangiye mu mpera z'ukwezi gutaha nabo babe babonye amafaranga yabo" .    

Itegeko riteganya ko indishyi y’agaciro k’ubutaka n’ibyabukoreweho, ihabwa uwimurwa kandi ikabarwa hashingiwe ku biciro biri ku isoko n’indishyi y’ihungabana ritewe no kwimurwa kwa nyir’umutungo.

Aba baturage bo mu kagari ka Mubuga mu karere ka Kirehe, bo bavuga ko hubakwa ibigega mu masambu yabo hari ibyangirijwe, bagasaba ko nabyo byahabwa agaciro dore ko amafaranga bazahabwa batayazi kuko baje babandika barigendera, bityo bakaba bafite impungenge z’uko bazahabwa adakwiranye n’ubutaka bwabo n’ibyangirijwe.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kirehe

 Nov 22, 2023 - 15:46