Ngoma: Imirimo yo kubaka uruganda rw'amazi igeze kure

Abaturage bo mu karere ka Ngoma bafitiye icyize uruganda rw'amazi ruri kubakwa ku kiyaga cya Mugesera, aho bavuga ko bitewe n'ibigega binini biri kuhubakwa ndetse n'ibihombo binini bizayabagezaho, ikibazo cy'ibura ry'amazi kizaba amateka.

kwamamaza

Uruganda rw'amazi ruri kubakwa ku kiyaga cya Mugesera mu karere ka Ngoma, ni uruganda abaturage bategerezanyije amatsiko dore ko babwirwa ko ruzacyemura burundu ikibazo cy'amazi akunze kuba macye mu gihe cy'impeshyi.

Abaganiriye na Isango Star bo mu murenge wa Karembo ahari kubakwa ikigega kinini kizakira amazi azava kuri urwo ruganda, bavuga ko iyo babonye ibigega bizakira ayo mazi ndetse n'imiyoboro azanyuramo bibaha icyizere cy'uko batazongera kuyabura ukundi.

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie, avuga ko uruganda rw'amazi rugeze kure rwubakwa, usibye gucyemura ikibazo cy'amazi muri ako karere yakenerwaga gukoreshwa ahantu hatandukanye, rukazanaba igisubizo ku kibazo cy'ibura ry'amazi mu karere ka Kirehe, ibyo bikagaragazwa n'imiyoboro azanyuramo izaba irimo ipombo za rutura.

Ati "imiyoboro dufite y'amazi uburyo yubatswe ni kera cyane, abaturage bari bakiri bake, ubu hari isaranganya hirya no hino, bafunga hamwe kugirango ahandi bayabone, icyo nicyo kibazo uru ruganda rw'amazi rugiye gukemura, hirya no hino hari ahagiye hubakwa ibigega, hari ahagiye hubawa amatiyo manini cyane hamwe n'uruganda ruzajya rukura amazi ku kiyaga ruyayungurure hanyuma amazi ajye mu miyoboro ku buryo isaranganya ritazaba rihari".   

Umushinga wo gukwirakwiza amazi mu karere ka Ngoma uzakorwa mu byiciro bibiri, aho igice cya mbere amazi azahabwa imirenge 12 hatarimo Murama na Rukira. Gusa iyo mirenge uzayabona mu kiciro cya Kabiri ndetse hanabeho no gusagurira akarere ka Kirehe.

Kugeza ubu mu karere ka Ngoma abaturage bagerwaho n'amazi ku gipimo cya 84%,16 % isigaye ikazuzuzwa n'urwo ruganda ruri kubakwa ruzajya rukora metero kibe ibihumbi 33 z'amazi ku munsi.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Ngoma

 Nov 6, 2023 - 15:22