Huye: Hatagize igikorwa umukecuru "Ntakavuro" inzu ishobora kumugwira

Mu karere ka Huye, mu murenge wa Mbazi, hari abaturage basaba ko umukecuru ufite ubumuga witwa Ntakavuro Mariya, yafashwa kubona ubuvuzi n’inzu yo guturamo kuko iyo arimo ubu nta gikozwe ishobora kumugwira.

kwamamaza

Ntakavuro Mariya ni umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 90, ufite ubumuga ku buryo adahaguruka. Kugenda kwe, ni ukugenda yicaye. Atuye mu mudugudu w’Agasharu, mu Kagari ka Kabuga muri uyu murenge wa Mbazi. Afite umwana umwe w’umukobwa nawe wabyariye mu rugo, umwana urwaye ikibyimba ku bwonko.

Avuga ko ari mu buzima bushaririye bwo kuba mu nzu ishaje kuko uyigeramo ukareba mu nkirere. Inkuta zayo zatangiye kwiyasa, agasaba ko yafashwa kuva muri ubu buzima ahabwa inzu nziza.

Imibereho ya Ntakavuro, ihangayikishije abaturage.Bitewe n’uko ngo atuye ku muhanda, bamwe mu baturage ngo bazindukirayo bajya kureba uko yaramutse, bakavuga ko aramutse akuwe muri iyi nzu yari yarubakiwe n’abihaye Imana byamufasha n’umukobwa we.

Umwe yagize ati "ubungubu abana n'ubumuga bwo guhwera, imibereho yabo n'ink'Imana isa n'ibitungiye, umukobwa we nawe ni ikimuga nawe yamugaye amaboko, afite umwa ufite ikibyimba ku bwonko akaba yaragiye CHUK ,inzu yabo iri mumanegeka iyo imvura yaguye burigihe tuba tuzi yuko wenda ibagwira, twifuza yuko bamwubakira, ntahaguruka byibura inzu ntizanamugweho".   

Ntakavuro Mariya, inzu arimo ishobora kugwa isaha iyo ariyo yose, ifite uruganiriro, igice kimwe cyarwo yororeramo imbeba za kizungu, ahandi hari agasambi araraho. ifite ikindi gice batekamo ibyo bahawe n’abaturage, umukobwa we akanahararana n’umwana we urwaye ikibyimba ku bwonko. 

Ange Sebutege uyobora akarere ka Huye ngo ntiyari azi iby’uyu mukecuru ngo bagiye gusesengura ikibazo cye.

Yagize ati "nukujya kugisesengura ku bufatanye n'ubuyobozi na gahunda zose n'icyo yafashwa bishingiye kuri gahunda n'ubundi zo gufasha abatishoboye ariko no kureba n'umuryango, twemera ko habaho gufasha abatishoboye ariko n'umuryango ubigezemo uruhare ibyo byose rero turabisesengura hanyuma tukareba icyo umuturage twamufasha kandi gikwiye gishingiye ku kibazo twaba dusanze afite".   

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buherutse gutangaza ko mu karere hose bafite imiryango ikeneye inzu 282 n’izindi zasanwe 46 zasakawe n’amabati 380. abaturage bagasaba ko n’iyi ya Ntakavuro Mariya, yagakwiye kugendana n’izindi hirindwa ko yazamugwa hejuru.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Huye

 Oct 17, 2022 - 08:47