Rwamagana: Abana bubakiwe urugo mbonezamikurire rugezweho

Mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana huzuye urugo mbonezamikurire rwa Runyinya rwuzuye rutwaye miliyoni zisaga 39 z'amafaranga y'u Rwanda ruzafasha abana bo mu tugari dutatu turukikije.

kwamamaza

Urugo mbonezamikurire rwa Runyinya mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana, ababyeyi bahafite abana bavuga ruje rucyenewe bitewe n'uko abana babo bakoraga ingendo ndende bajya mu ngo mbonezamikurire ziri mu bigo by'amashuri, abatabashije kugerayo bakigumira mu rugo bigatuma batabona ubumenyi bakiri bato.

Bavuga aha abana bose bazisangamo kuko nta bushobozi burenze basabwa kugira ngo umwana ahajye.

Pasiteri Uwizeye Alexis, umukozi wa Help child Rwanda avuga ko bitewe n'ibyavuye mu bushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare bugaragaza ko 30% by'abana mu gihugu bafite ikibazo cy'ingwingira, bahisemo gufatanya na Leta guhangana nacyo babicishije mu kubaka ingo mbonezamikurire.

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza Umutoni Jeanne avuga ko uru rugo mbonezamikurire rwa Runyinya, ruje gucyemura ikibazo cy'abana bagezaga igihe cyo kujya mu mashuri abanza batanyuze mu ngo mbonezamikurire, bityo asaba ababyeyi gufatanya n'ubuyobozi gutuma uru rugo rugirira abana akamaro.

Uru rugo mbonezamikurire rwa Runyinya mu murenge wa Gahengeri rwuzuye rutwaye miliyoni zisaga 39 z'amafaranga y'u Rwanda. Nyuma y'ukwezi kumwe rumaze kwakira abana 202 bo mu tugari twa Mutamwa, Kanyangese na Rugarama.

Mu karere ka Rwamagana habarurwa Ingo mbonezamikurire 647 mu midugudu 474, hakaba hari gahunda yo kongera umubare wazo ku buryo buri mudugudu uzagira eshatu.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Nov 14, 2023 - 14:43