Kayonza: Ngo “Agakingirizo k’abagore ntikaryoshya imibonano mpuzabitsina”.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Virusi itera Sida, leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zo kwirinda kwanduzanya Virusi itera Sida, zimwe muri zo hakaba harimo no gukoresha agakingirizo.

kwamamaza

Mu dukingirizo duhari mu Rwanda hari utwagenewe kwambarwa n’abagabo ndetse n’utwagenewe kwambarwa n’abagore, ariko ikigaragara magingo aya hirya no hino mu gihugu nuko agakingirozo gakoreshwa cyane ari akagenewe abagabo gusa.

Bamwe mu bagore n’abakobwa bo mu karere ka Kayonza bakaba babwiye Isango Star ko agakingirizo k’abagore kataryoshya imibonano mpuzabitsina neza.

Akazibakora kabahesha amafaranga menshiAbo twaganiriye ni abagore n’abakobwa bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, bemeza ko agakingirizo k’abagore batagakunda ngo kuko kataryoshya imibonano mpuzabitsina.

Uwitwa Murebwayire Delphine tuganira yavuze ko hano mu birombe by’amabuye y’agaciro bahakorera amafaranga menshi rero bigatuma hari abishora mu busambanyi. “ Gusa ku giti cyange simbikora (gusambana) ariko birakorwa rwose bikaba rero ikibazo iyo udukingirizo tutabashije kuboneka, ariko cyane cyane hakoreshwa utw’abagabo, utw’abagore two rwose jye sindanakabona (aseka) numva bavuga ko kanabiha…… Sinanagakoresha nkurikije uko bakavuga”.

Yihimpundu Josiane umwe mubagore bakora hano I Rwinkwavu nawe yemeza ko “Agakingirizo k’abagore ntikaryoha rwose…… egoko ubwose wajya gukoresha ak’abagore ureba akabagabo? Reka da”.

Dusabe Leontine umukozi w’Ibitaro bya Rwinkwavu ushinzwe serivisi yo kwita ku bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA avuga ko kuba hari abanya Rwinkwavu badakozwa agakingirizo k’abagore ntacyo bitwaye.

Ati” ntekereza ko umukiriya agira uburenganzira bwo guhitamo, byose ni ubwirinzi ntekereza ko kitaba ari ikibazo gikomeye kuba bakoresha ak’abagabo kurusha ak’abagore”.

Iyo agakingirizo gakoreshejwe neza haba ku mugabo cyangwa umugore ni uburyo bwizewe bwo kumukingira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, SIDA ndetse no gutwita bitateguwe.

Inkuru ya Elia BYUKUSENGE / Isango Star

 Jun 6, 2023 - 07:27