Muhanga- Nyamabuye: Abakora muri VUP bahembwa make nayo akaza atinze bakicwa n'inzara

Mu Karere ka Muhanga bamwe mu bakora muri VUP baravuga ko babangamiwe no guhembwa amafaranga make, akanaza atinze bikabatera inzara.

kwamamaza

Abakora muri gahunda ya VUP babangamiwe no kuba bahembwa amafaranga atakijyanye n’ibiciro biri ku isoko, ni abo mu Murenge wa Nyamabuye bakoramo imirimo y’amaboko. Ngo amafaranga 1,500, ku isoko ababana make yanaje atinze, imibereho yabo ikaba mibi mu miryango.

Umwe yagize ati "nakoze imibyizi 100, muri iyo mibyizi 100 ariko baduhembye nabi, ubu ndashonje, amafaranga 1500 ni ikiro kimwe kidahagije umwana kandi umuntu ntabona uburisho bwo kurisha uwo mutsima". 

Undi yagize ati "dukora iminsi 10 tugahembwa kuyindi minsi 10, ubu tumaze ibyumweru 2 tudahembwa kandi twarahagaze, turasaba yuko baba batwongeza byibura bikaba byaba 2000". 

Iki ni ikibazo umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko kizakorerwa ubuvugizi kuko ari ikibazo kiri rusange mu Rwanda hose mu bakora muri iyi mirimo ya VUP.

Yagize ati "amafaranga atangwa ku mubyizi ni amafaranga agendera ku mabwiriza dufite agenga VUP icyo cyo cyaba ari ikiganiro kiganirwaho mu nzego z'igihugu kuko VUP ntikorerwa i Muhanga gusa ariko ni ikibazo twakurikirana tukareba ikibazo baba bafite hanyuma tukagikemura kuko umuturage agomba kubona amafaranga ye".  

Aba baturage bifuza ko, nibura aya mafaranga bahembwa yakongerwa akagera ku 2000 by'amafaranga y’u Rwanda, kugirango barebe ko hari icyahinduka ku mibereho yabo.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Muhanga

 Mar 13, 2023 - 08:13