Musanze: Imishinga y'abiga ikoranabuhanga n'ubumenyingiro isigara ku ntebe y'ishuri

Abiga mu mashuri y’ubumenyingiro baravuga ko baba bafite imishinga myinshi kandi yagirira igihugu akamaro gusa bamara kurangiza amashuri igasigara aho kubera kutabizera no kubura igishoro.

kwamamaza

Imishinga itandukanye igaragazwa n’abiga muri IPRC Musanze yiganjemo iyo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, iyo gukora ubuhinzi buteye imbere n’ibindi.

Jean Aime Twagirimana afite umushinga wo kubyaza umusaruro imigano igakorwamo ibikoresho byifashishwa murugo, ibyifashishwa mu bwubatsi ndetse no kurwanya isuri.

Avuga ko mu biga ubumenyingiro imishinga baba bafite myinshi kandi ikomeye gusa ngo bakagorwa no kuba nta cyizere igirirwa iyo igeze hanze bakabura abaterankunga, ibyo bigatuma isigara mu mashuyuri.

Yagize ati "imishinga iri muri za kaminuza ni ikintu gikorwa kikajya muri za labaratwari zitadukanye kikemezwa, imishinga y'abanyeshuri bo muri za kaminuza ntabwo iterwa ingufu bitewe nuko ubwoba buri mu banyarwanda yuko ibintu byakozwe n'abanyarwanda nta gaciro bifite, abafite uburyo batera inkunga abana bari muri za kaminuza bafite imishinga babatera ingabo mu bitugu kuko imishinga yabo isigara ku bigo". 

Eng. Abayisenga Emile umuyobozi wa IPRC Musanze avuga ko bagenda bagerageza gushaka aho abava muri aya mashuri aho babona akazi, ngo kandi hagakorwa ibishoboka kugira ngo imishinga yabo iherekezwe.

Yagize ati "tugenda tugerageza gushakisha aho babona akazi ariko ikindi cy'ingenzi kurutaho tubashishikariza gutangira imishinga bakigera ahangaha, tugira abakozi bashinzwe kubatega amatwi, kumva ibitekerezo bafite bishobora kubyara imishinga bakumva bifatika bakabiherekeza gake gake".   

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n’ubumenyingiro, Irere Cloudette avuga ko kuba abiga amasomo y’ubumenyingiro bari kugenda biyongera bitanga icyizere ko nibashyira imbaraga muri aya masomo bizafasha urubyiruko rurangiza rukabura imirimo, akanavuga ko nubwo bitoroshe bagiye gushyiramo imbaraga abarangiza bakarangiza babona igishoro cyo kwihangira iyo mirimo.

Yagize ati dufite "dufite ikigero gishimishije cy'abarangiza imyuga n'ubumenyingiro, abenshi babona akazi, turacyafite umubare ukiri muto w'abihangira imirimo, bivuze ko mu masomo tugomba gushyiramo imbaraga hagomba kujyamo ikijyanye no kwihangira imirimo..... icyo baba bakeneye ni igishoro aho niho umuntu ashobora gushyira imbaraga kugirango barangize babona igishoro kibasha gutuma bihangira iyo mirimo".   

Abiga amasomo y’ubumenyingiro hirya no hino mu gihugu, barangiza bafite inyota yo kwihangira imirimo ibateza imbere idasize n’iterambere ry’igihugu muri rusange, gusa abenshi bakagaragaza ko bagorwa no kubona igishoro, mu bahitamo gukora ibikoresho bikorerwa mu Rwanda hari abagaragaza ko batungwa agatoki mu guhenda cyane, nyamara nabo bakagaragaza ko ibikoreshwa bibagora kubibona ku masoko.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star I Musanze

 Jun 21, 2023 - 07:26