
Musanze: Abayoboke b'ishyaka PDI barishimira iterambere ry’ubukerarugendo mu myaka 30 ishize
Jul 12, 2024 - 14:26
Abayoboke b'ishyaka PDI barishimira ko ibikorwa by’ubukerarugendo mu myaka 30 ishize byatejwe imbere, ndetse 10% by’abyamafaranga byinjiza abafasha kongera ibikorwa by’iterambere n’imbereho myiza y’abaturage. Ibi babigarutseho ubwo iri shyaka ryamamazaga Paul Kagame wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu, hamwe n'abakandida-depite ba PDI.
kwamamaza
Ababyoboke b’ishyaka ntangarugero muri Demokarasi PDI, ku kibuga cya Ecole Secondaire Islamic de Ruhengeri, ni ho bakoreye ibikorwa byo kwamamaza umukandida Kagame Paul watanzwe na FPR-Inkotanyi ku mwanya w'umukuru w'igihugu, hamwe n'abakandida depite 55 bari ku rutonde rwashyirikirije komisiyo y'igihugu y'amatora.
Ibikorwa bakoze bisoza kwiyamamaza kwa PDI n’ubwo ubukangurambaga bazabukomeza kugira ngo abaturage bazatore neza kandi ingirakamaro.
Abatuye i Musanze bahamya ko itariki y’amatora ibatindiye kugira ngo batore Paul Kagame ku mwanya w’umukuru w’igihugu, hamwe n’abadepite ba PDI nk’abazamufasha gukurikira ishyirwa mu bikorwa ry’ibigenerwa abaturage.
Umwe yagize ati: “ubu Musanze ni umujyi wa kabiri wunganira Kigali ku buryo usanga ba mukerarugendo bawugana ari benshi. Twe nk’abanyamusanze, abayoboke ba PDI by’umwihariko, ntabwo duteze kuzatenguha kuzashigikira umukandida wacu Paul Kagame kuko mwamaze kubona ko twamaze kumwita Baba wa Taifa.”
Undi ati: “abakandida ba PDI turifuza ko bazahagarara neza mu nteko, bagahagararira abaturage bagaragaza ibibazo bafite kugira ngo bizakemuke. N’ibitarakorwa bizakorwe neza.”
Perezida w'ishyaka PDI, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, ashima cyane ubwitabire bwaranze abaturage n’abayoboke ba PDI aho bagiye biyamamariza. Asanga ibyo ari icyizere kitazaraza amasinde, ndetse agashimira Paul Kagame wakoze ibidasanzwe mu miyoborere, ari nayo mpamvu bahisemo kumita Baba wa Taifa “Umubyeyi w’igihugu”
Yagize ati: “icya mbere turamusabira ku Mana dupfukamye, duhagaze, turyamiye imbavu zose, tuvuga ngo imurinde icyatuma ananirwa kutuyobora. Hari gahunda y’igenamigambi rya Perezida wa Repubulika ry’imyaka 5 ryasohowe n’umuryango akoriye wa FPR-Inkotanyi. Iryo genamigambi rya 2024-2019 ririmo ibikorwa buyose biteganyijwe gukorwa n’ibiondi bitagezweho kubera amikoro atarabonetse. Ibyo rero bitagezweho kubera amikoro atabonetse, ibyo byose Ishyaka PDI niritorwa rigasubira mu nteko rizakomeza kureba uko byashyirwa mu bikorwa.”
“ ni ibikorwa byinshi: hari ibikorwa bijyanye n’imiyoborere myiza nka biriya navuze by’itangazamakuru, hari ibikorwa bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage kugira ngo amazi, amashanyarazi, amashuli, amavuriro… bikomeze kubageraho.”

Abayoboke ba PDI bari baturutse mu Turere 5 tugize intara y'Amajyaruguru, bagaragaje akanyamuneza n’ishema batewe no kuzitorera Kagame Paul ku mwanya w'umukuru w'igihugu, ishyaka rya PDI ryahisemo gushyikira.
Abakandida- depite bari ku rutonde rwa 55 babagaragarije ko nibabatora bakajya mu nteko, bazafatanya n’abandi gutora amategeko abereye umuturage, kandi banakurikirane ibiba byamugenewe ko bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Abaturage nabo babahamiriza ko kuwa 15 z’uku kwezi kwa 7 inkoko ariyo ngoma, bagakora ibyo basezeranye.









@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


