Urubyiruko rwagizweho ingaruka na jenoside yakorewe Abatutsi rukeneye guhabwa isomo ry’ubudaheranwa.

Minubumwe iravuga ko urubyiruko rwagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rukeneye isomo ry’indangagaciro y'ubudaheranwa ryatuma rudaheranwa n'ayo mateka mabi u Rwanda rwanyuze, ahubwo rugaharanira kwiyubaka ndetse no kubaka u Rwanda rurangwa n'ubumwe bw'abarutuye.

kwamamaza

Dr. Bizimana Jean Damascene; Minisitiri w'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, avuga ko Guverinoma yahisemo kwimakaza ijambo ubudaheranwa kugira ngo ifashe abakiri bato kudaherwanwa n'ibyo bumva byabaye ku miryango yabo ndetse n'igihugu muri rusange.

Avuga ko urubyiruko rukwiriye gukora rukiteza imbere ndetse rukubaka n’igihugu cyashegeshwe n'amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Urwo rubyiruko rwose, baba abakomoka n’abavukiye mu buhunzi mu mahanga, abakomoka ku babyeyi bavukiye mu buhunzi, baba abakomoka ku babyeyi bakoze jenoside, baba bakomoka ku babyeyi bishwe muri jenoside, yewe rwaba urubyiruko rwavukiye mu mahanga rukiri mu mahanga kuko imiryango yabo ikiri mu mahanga…abo bose bafite ibikomere bituruka kuri ya mateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo.”

“rero tutabafashije gushaka indangagaciro ibafasha gusohoka mu mateka mabi, ituma bayigiraho ariko atabaherana, atababoha, wasanga urwo rubyiruko rukomeje kugendera mu ngengabitekerezo mbi yatumye igihugu cyacu gisenyuka. Niho twavomye ijambo ‘ubudaheranwa’.”

Ku rundi ruhande, bamwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko bamaze kumva icyo ubumwe n'ubudaheranwa bivuze.  Basaba ko abakigendera mu ndorerwamo y'amoko babireka kuko nta mwanya bafite mu gihugu, dore ko Abanyarwanda babaye umwe nta kizongera kubatanya.

Umwe yagize ati: “ubwiyunge ni ikintu kigomba kubaho, uretse wenda mu bihugu bikize, ibikennye ariko ubumwe n’ubwiyunge bugomba kubaho kuko  nta muntu wigira kandi nta n’umuntu wigeza kubyo ashaka akigezwaho n’abandi….niyo mpamvu ubumwe n’ubwiyunge bugomba kubaho.”

Undi ati: “abantu babayeho umwe akubwira ngo njyewe ntiduhuje ubwoko, undi ati ntiduhuje ubwoko…usanga ahri ikintu cyaza hagati yabo. Ariko nkumva ko ibyo ngibyo nk’ibi bitakirimo cyane, ni umwe ku ijana waba urigenderamo….”

Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu [Minubumwe] ivuga ko inyungu yindi ikomeye ku bari mu rubyiruko bigishijwe ndetse batojwe indangagaciro y'ubudaheranwa ari uko babasha kumva neza ko aribo mbaraga z'igihugu zubaka kandi vuba, bityo bagaharanira kutishora mu biyobyabwenge n'ubusinzi ndetse n'izindi ngeso mbi zabicira ejo hazaza.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Oct 23, 2023 - 19:59