Vladimir Putin yashinje inzego z’iperereza z’iburengerazuba kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba mu Burusiya.

Ku wa gatatu, ku ya 5 Mata, Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yashinje inzego z’iperereza z’iburengerazuba kuba zaragize uruhare mu bitero by’iterabwoba byabaye ku butaka bw’igihugu cye, nyuma y’iminsi itatu urupfu rw’umu-blogueur uzwi cyane mu gitero cy’ibisasu muri Saint Petersbourg.

kwamamaza

Iki gitero cyabereye muri café y’inshuti ya Putin, Evguéni Prigojine; umuyobozi wa Wanger. Ubwo yari mu nama y’akanama k’umutekano yatambukaga kuri  televiziyo, yagize ati: "Hariho impamvu nyinshi zituma dutekereza ko ibihugu by’ingenzi ndetse na serivisi zidasanzwe z’iburengerazuba zagize uruhare mu gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano n’iby’iterabwoba".

Perezida Putin avuga ko ibyo byakozwe ku butaka bw’igihugu cye no mu turere twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya.

Putin ashinje ibi Iburengerazuba nyuma y’uko ku wa mbere, Ukraine ndetse n’abayoboke ba Alexeï Navalny, impirimbanyi mu burenganzira bwa muntu utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Putin ufunzwe kuva 2021, kuba inyuma y’icyo gitero, nyuma y’itabwa muri yombi y’umurusiya kazi w’imyaka 26, Daria Trepova, atawe muri yombi.

 Apr 5, 2023 - 17:32