CentrAfrique: Uwabaye perezida n’abayobozi b’inyeshyamba bakatiwe n’urukiko badahari.

Urukiko rw’ubujurire rwa Bangui rwakatiye abantu 23 barimo uwahoze ari Perezida w’igihugu, François Bozizé, abahungu be ndetse n’abandi bayobozi bakomeye b’inyeshyamba bakatiwe igihano cya burundu badahari kubera igitero cyagabwe mu gihe cy’amatora ya Perezida yabaye mu Ukuboza (12) 2020.

kwamamaza

François Bozizé, abahungu be babiri: Jean-Francis na Aimé-Vincent uzwi ku izina rya “papy”, abayobozi b'imitwe ikomeye mur’iki gihugu barimo: Nourredin Adam, Ali Darassa, Mohamed Al-Khatim, Abakar Sabone cyangwa Sambe Bobo, ni bamwe mu bagaragaye ku rutonde rw'abantu 23 bakatiwe ku ya 21 Nzeri (09) 2023 n'Urukiko rw'Ubujurire rwa Bangui.

Nubwo urubanza rwabaye badahari, bakatiwe igifungo cya burundu baregwa ibyaha birindwi birimo guhungabanya umutekano w’imbere mu gihugu, gushinga ishyirahamwe ry’abagizi ba nabi, kwigomeka no gucura umugambi.

Gusa Maxime Mokom wahoze ayobora umutwe wa anti-balaka kuri ubu afunzwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC.

François Bozizé ari mu buhungiro muri Guinée-Bissau

Mu kwezi k’Ukuboza(12) 2020, Ihuriro ry’aba Patriotiste for Change (CPC) ryatangije igitero cyo gukumira itorwa ry’umukuru w’igihugu, nyuma yuko kandidatire ya François Bozizé  yari itesherejwe agaciro.

Gusa icyo gitero cyaje kuburizwamo ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda ndetse n’abarwanyi ba Wagner bo mu Burusiya bahari kubw’amasezerano na Perezida Faustin-Archange Touadéra.

Kuva icyo gihe, François Bozizé yagiye kuba muri Tchad, nyuma za kwerekeza muri Gineya-Bissau muri Werurwe (03) w’umwaka ushize nyuma yuko hagaragarijwe impamvu zitandukanye zateje amakimbirane hagati y’abategetsi batandukanye b’ihuriro CPC.

Kugeza ubu, buri tsinda rikomeje kugenzura uduce tumwe na tumwe ndetse no kugaba ibitero rimwe na rimwe ku basirikare bo muri  CentrAfrica ndetse n’abacanshuro ba Wagner b’Uburusiya.

 Sep 22, 2023 - 21:14