Israel-Hamas: Ibitero by’indege biri kwibasira imyobo yacukuwe mu karere ka Gaza.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko ibitero byacyo by’indege bikomeje mu Karere ka Gaza ka Palestine mu rwego rwo gusenya uruhererekane rw’imyobo yacukuwe n’umutwe wa Hamas ukayobora ndetse umaze imyaka ibarirwa muri mirongo ibamo inakoreramo ibikorwa byayo.

kwamamaza

Yifashishije urukuta twa X [rwahoze rwitwa Twitter], Jonathan Conricus; umuvugizi w'igisirikare cya Israel, avuga ko “tekereza Gaza, agace kamwe kagizwe n’abasivire akandi kagizwe na Hamas.”

Avuga ko iyo myobo yubatse nyuma y’imyaka itari mike kuva muri 2007 Hamas ifashe ubutegetsi muri Gaza.  Iyi myobo yabaye inzira ya Hamas yo kwegeranya ibikoresho hamwe no gutegura no gukora ibitero kuri Israel.

Jonathan Conricus, ati: "Icyo Hamas yakoze kuva igeze ku butegetsi hashize imyaka hafi 20  yubaka urusobekerane rw’imyobo kuva mu mujyi wa Gaza kugera mu mijyi ya Khan Yunis na Rafah.”

Conricus avuga ko abantu bakwiye kubona ko Gaza igizwe n’ibice bibiri bigerekeranye: kimwe cy’abasivire hejuru ku butaka, hamwe n’icya kabiri kiri ikuzimu gituwemo na Hamas.

Ati: "Icyo turi kugerageza gukora ni ugushyikira icyo gice cya kabiri Hamas yubatse. Iyi si imyobo abasivire ba Gaza bemerewe kwinjiramo iyo Israel iri gutera”.

Ubunini n’uruhare iyi myobo ifite biragoye gushobora kubibona bitewe n’ ubwinshi bw’amazu abamo kandi abantu hejuru yayo. Ubu ayo mazu asigaye ari ibizu biraho, nk’uko abivuga.

Yongerako ko"Birenze uko abantu babyibaza. Igisirikare cya Israel kirwanira mu kirere gikomeje gikubita uturere twinshi twa Gaza. Ubu ikiri imbere ni ugukubita  abategetsi bakuru ba Hamas ku nzego zose. Ikintu icyo ari cyo cyose, mu gihe ari icya Hamas, turakubita.”

Nimugihe Benjamin Netanyahu yaraye ashyizeho ibihe bidasanzwe mu nama isadanzwe yabaye ku mugoroba w’ijoro ryakeye mu rwego rwo kurwana intambara n’ umutwe wa Hamas uherutse gukora igitero gitunguranye kigahitana  abarenga 1200 muri Israel.

Netanyahu yavuze ko buri murwanyi wa Hamas ari umupfu, naho minisitiri w’ingabo yirahiye kuzahanagura burundu uyu mutwe.

Uyu mutwe w’Abanyapalestina ugendera ku mahame y’idini rya Islam ukorera mu karere ka Gaza wigaruriye ndetse ntuvuga rumwe n’Ubutegetsi buriho bwa Palestina, nayo imaze imyaka mu bushyamirane na Israel.

Hamas yagabye igitero kuri Israel mugihe iki gihugu cyari kimaze igihe mu bibazo bya politike byo kwamagana ubutegetsi bwa Benjamin Netanyahu, ndetse hirya no hino hakorwa imyigaragambyo.

Gusa kur’ubu, imikoranire ye na Gallant ; Minisitri w’ingabo, ndetse n’umuyobozi w’abatavuga rumwe na guverinoma ye, Benny Gantz, biragaragaza ko muri ibi bihe bashize hamwe.

Ubutegetsi bwa Irael bubona umutwe wa Hamas nk’umugome kuruta umutwe w’iterabwoba wa ISIS[ Islamic State.

Gallant yatangaje ko  “Tugiye guhanagura ku isi iki kintu cyitwa Hamas, ISIS-Gaza. Kizafaho burundu."

Gantz yunze murye, avuga ko leta nshashya y’Ubutabazi yunze ubumwe kandi yiteguye gusiba ku isi ikintu cyitwa Hamas.

Umushikiranganji wa Amerika ajejwe imigenderanire Antony Blinken ahejeje gushika muri Israel.

Muri uru rugendo ruto, Blinken yiteze kubonana n’abategetsi ba Israel hamwe n’umukuru wa Palestina, Mahmoud Abbas.

Ni nkenerwa kwibuka ko Abbas aba muri Cisjordanie/West Bank, kandi ni umukeba wa Hamas muri Gaza yegukira Palestina.

Antony Blinken yageze muri Israel

Mugihe ingabo zirwanira ku butaka zitegereje kwinjira mu karere ka Gaza, Antony Blinken; minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika, inshuti y’akadasohoka ya Israel, yageze mur’iki gihugu mu gitondo cyo kur’uyu wa kane.

Muri uru rugendo ruto, biteganyijwe ko Blinken arabonana n’abategetsi ba Israel hamwe na Mahmoud Abbas; uyobora Palestina, uba muri Cisjordanie/West Bank, ndetse akaba utavuga rumwe n’umutwe wa Hamas uyobora akarere ka Gaza ka Palestina.

 Oct 12, 2023 - 19:50