Polonye yongereye imbaraga uruzitiro rwo ku mupaka n’Uburusiya.

Polonye yatangiye kongerera imbaraga uruzitiro rwo ku mupaka uyihuza n’Uburusiya mu rwego rwo kwirinda ikibazo cy’abimukira bashobora gukoresha umupaka wa Kaliningrad nk’uko byagenze umwaka ushize.

kwamamaza

Polonye iri gushyira insinga ku mupaka mu buryo bwo gukora bariyeli ihoraho izifashisha mu gukumira abimukira kuko itinya ko ikibazo cy’abimukira gishobora kugaruka.

Ku wa gatatu, Mariusz Blaszczak; Minisitiri w’ingabo muri Polonye, ​​ yatangaje ko icyemezo giherutse gufatwa n’ubuyobozi bwa Kompanyi y’indege y’Uburusiya bwo kwemerera ingendo ziva mu burasirazuba bwo hagati no muri Afurika y’amajyaruguru zijya i Kaliningrad arizo zatumye bakomeza ubwirinzi ku mupaka.

Polonye ihangayikishijwe n'uko Uburusiya bushobora kugerageza gukoresha Kaliningrad mu guteza akaduruvayo nk'uko byagenze umwaka ushize ubwo bwashishikarizaga ibihumbi by'abimukira, cyane cyane baturutse mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati no muri Afurika, kwambuka bajya muri Polonye bava mu gihugu cy’igituranyi cya Bielorussie, inshuti y’akadasohoka y'Uburusiya.

Mu ntangiriro z'Ukwakira (10), umuyobozi mukuru w'ikibuga cy'indege cya Khrabrovo cyo muri Kaliningrad yabwiye ibiro ntaramakuru by'Uburusiya, Interfax, ko iki kigo gishaka gukurura ibigo by’ndege zituruka mu bihugu byo mu kigobe cya Persian no muri Aziya, harimo na Leta zunze ubumwe z'Abarabu na Qatar.

Kaliningrad ni igice cyahoze ari icy’Ubudage bwa Prussia y’iburasirazuba cyaje kwinjira bihugu by’abasoviyeti nyuma y’intambara ya kabiri y’isi. Kaliningrad ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni  ndetse niyo cumbi ry’ubwato bwa Baltic y’Uburusiya.

Uruzitiro rwa Polonye ku mupaka n’Uburusiya muri aka gace ugizwe n’imirongo itatu y’insinga zikata za metero 2.5 z’uburebure na metero 3 z’ubugari zizashyirwa ku mupaka wa kirometero 210. Polonye ivuga ko hazashyirwaho n’uburyo bw’ikoranabuhanga buzifashishwa mu kuwugenzura ndetse na za cameras.

Inavuga ko kandi hazashyirwaho n’uburyo buzakumira inyamaswa kugira zitazafatwa mur’izo nsinga zikata.

Uru ruzitiro kandi rumeze nk’urwo iki gihugu cyari cyarashyize ku mupaka wacyo na Bielarussie, mbere yo kuhubaka urukuta  rwuzuye muri Kamena(6) uyu mwaka.

Mu gihe cy’ibibazo by’abimukira, Ubutegetsi bwa Polonye n’ubw’ibindi bihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bashinje guverinoma ya Bielorussie gucura umugambi wo gukoresha abimukira mu rwego rwo guteza ibibazo n’akajagari mu bihugu binyamuryango.

 Ubutegetsi bwa Polonye buvuga ko uruzitiro rwo ku mupaka na Kaliningrad ahanini rugamije ubwirinzi, kandi ko nta kwambuka umupaka mu buryo butemewe.

Kuva aho Uburusiya bugabiye igitero kuri Ukraine kandi Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ugashyiraho ibihano by’ubucuruzi, ibibazo byariyongereye ku bihugu bya Lithuania na Polonye.

Muri Kamena(6), Lithuania yabujije Uburusiya gukoresha gari ya moshi zayo mu gutwara ibyuma, beto, amakara, ibikoresho bya elegitoroniki ndetse n'ibindi bicuruzwa byemewe muri Kaliningrad.

Lituwaniya yakuyeho iryo tegeko mu kwezi gukurikira, nyuma y’uko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ugaragaje ko ibikumiwe byakubahirizwa mu nzira zisanzwe gusa, atari muri gari ya moshi.

 Nov 4, 2022 - 13:07