Kigali- Jali: Barasabira ubutabera umuturage wakubitiwe mu nteko y'abaturage

Mu gihe inteko z’abaturage zashyizweho nk’urubuga ruhuza abaturage n’ababayobora mu nzego z’ibanze mu gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bibugarije birimo n’iby’amakimbirane, abo mu kagali ka Muko ko mu murenge wa Jali batunguwe no kubona mugenzi wabo akubitiwe mu nteko rusange asigarana uruguma. Nimugihe nyir’ugukubitwa atabaza, asaba kurenganurwa.

kwamamaza

Bamwe mu baturanyi b’uwitwa Mukarukundo Triphina mu kagali ka Muko ko mu murenge wa Jali, akarere ka Gasabo, bagaragaza ko, ubwo bari mu nteko rusange y’abaturage,  batunguwe no kubona umuturanyi wabo akubitirwa imbere y’ibiro by’akagali azira gutanga ubuhamya ku kibazo cy’amakimbirane ashingiye ku butaka hagati y’abandi baturage babiri.

Abaturage bavuga ko akwiye kurenganurwa.

Baganira n’Isango Star, umwe yagize ati: “ bari kuza gukiza ikibazo, uwo munsi mu nteko nuko ntibagikiza! Hahaguruka umuturage aravuga, avuze ...yaramaze iminsi atwikiwe, ntabwo baraza ngo bahagarare aho hantu, umuntu atwikirwa mu nzu. Ntabwo birakemuka. Noneho avuze gutyo nk’uku mvuze...ubu nanjye uyu munsi bashobora kurara banyishe! Ndabivuze pe, iyi ni munyangire ihari, yarahohotewe!”

Yongeraho ko “inteko y’abaturage yari yateranye noneho kwa kudatabara, yarinze akubitwa bose bareba! Njyewe icyo nsaba, arenganurwe.”

Undi yaru uhari ubwo uyu muturage yakubitwaga, yagize ati: “yavuze ikibazo afitanye n’umuturanyi we witwa Rufonsina nuko abayobozi baramubwira ngo icyo tuzagikemura ejo. Nubwo ibyo birangiye ahita avuga ngo ‘ariko mfite n’ikindi kibazo, munshungire umutekano kuko umuntu witwa Mukarukundo na Mukateto bamereye nabi!’ Mukarukundo niko guhita ahaguruka ati‘ ntitukumereye nabi ahubwo wowe uri kurwanira ubutaka butari ubwawe, twese twaje inaha baduha toilette, ahubwo genda ucukure inzu yawe toilette urayibona.’ Ubwo undi niba yararakaye, Mukarukundo yahise asohoka ajya hanze nuko inteko irangiye nibwo barwanye.”

“ikibazo ni uko yakubiswe n’abashinzwe umutekano bahari berebera ntibabe babakiza. Barangize n’umuntu ntibabe bamufata ngo bavuge bati ‘reka tumufunge cyangwa turebe icyakorwa’ ahubwo akabacika akigendera. Akeneye ubutabera kurira ngo harebwe icyakorwa.”

Mukarukundo Triphina wakubiswe azira gutanga ubuhamya, avuga ko kugeza ubu atarabona ubutabera. Asaba kurenganurwa kuko ibi byabereye aho bose babibona.

Mu magambo ye, yagize ati: “twebwe tugatanga ubuhamya bw’uko uwo mugore ariwe witwikiye inzu nuko akabeshyera uwitwa Rufonsina. Tugashaka ngo turenganure Rufonsina ariko tukabizira. None dore uko nabaye, nabizize koko! Hari hari abayobozi benshi, ankubita hari abayobozi benshi, na Gitifu wacu niwe waje dutambika abandi bose bamurebera! Uyu mugore wa Eric niwe wavugaga ngo genda umwice, ukarangize! Icyifuzo cyanjye ni uko bagomba kundenganura nkuko RIB iri kubishaka ariko aba ngaba nibo babifitemo uruhare. Kuki barekura umuntu wabikoze ngo ni atahe? Njyewe nkaba mbora, nta miti, nta mituweli ngira.”

Nubwo atashatse kugaragara cyangwa ko amajwi ye ajya mu itangazamakuru, Isaac NSABIYUMVA; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Muko, uvugwa ko nawe yarahari ubwo uyu muturage yakubitirwaga mu nteko y’abaturage, yabwiye Isango Star ko bafashije uyu muturage gukora dossier igashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, ndetse kugeza ubu dossier ye irigukurikiranwa.

@Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Sep 16, 2024 - 15:22