Iburasirazuba: Abazabangamira abandi kubera imiziki baburiwe

Ubuyobozi bw'akarere ka Ngoma burasaba abategura ibitaramo muri iyi minsi mikuru,kubanza kubisabira uruhushya mu rwego rwo kwirinda kubikora mu kavuyo kandi utazabyubahiriza azabihinirwa.

kwamamaza

Muri ibi bihe by'iminsi mikuru isoza umwaka ndetse no gutangira umwaka mushya,hari abishima bakaba barenza urugero ku buryo bigera n'aho bavuza imiziki cyane bikaba byabangamira bagenzi babo binyuze mu guteza urusaku gusa ngo ibyo ntibyari bikwiye kuko bagomba kubaha uburenganzira bwa bagenzi babo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburasirazuba SP Twizeyima Hamdun hari icyo asaba abashobora kugwa muri uwo mutego.

Yagize ati "muri iyi minsi haba hariho gutegura ibitaramo bitandukanye no gusenga cyane mu masaha y'ijoro bisaba ko ahantu hahurira abantu benshi, birazwi ko mu gusoza umwaka abantu baridagadura bakishima mu ngo zabo, abaturage bakwiye kumvikana, abaturanye bakumvikana ku buryo uwakidagaduro arimo arabyina, arimo araganira adakwiye kurengera ngo abe yateza urusaku rushobora kubangamira abandi cyane cyane ko muri iki gihe twese tuba turimo turidagadura, bakwiye gushyiramo ijwi riri hasi ku buryo bitabangamira abandi ariko ntibinababuze kwidagadura".        

Ni mu gihe kandi umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie,asaba abafite gahunda yo gutegura ibitaramo muri iyi minsi mikuru,gusaba uburenganzira mbere yo kubitegura kugira ngo bidakorwa mu kavuyo kandi abatazabyubahiriza bashobora guhanwa.

Yagize ati "mu karere umuntu utegura igitaramo arabimenyesha zaba inzego z'ubuyobozi ndetse n'inzego z'umutekano bakaba babizi bafite amakuru kugirango dukurikirane turebe ko bigenda neza, abantu baba bataratumenyesheje kugirango tubahe nubwo burenganzira baba babikoze mu buryo bw'akajagari twabikurikirana bagahita bahagarikwa, ntabwo byemewe bagomba kumenyesha inzego kandi bakirinda guhungabanya umutekano binyuze murusaku rwa hato na hato".      

Abaturage baributswa kandi kwirinda gusesagura bakoresha amafaranga nabi muri ibi bihe by'iminsi mikuru,bityo bakazigama kuko azacyenerwa mu kwishyurira abana babo amashuri.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba

 Dec 29, 2022 - 10:03