Gutwarira ibintu no kuzinukwa ibindi ku mugore utwite bigira ingaruka

Bamwe mu baturage bavuga ko imyitwarire ikunze kuranga benshi mu bagore batwite yo kurarikira no kuzinukwa ibintu runaka, ishobora kugira ingaruka zirimo amakimbirane, n’ingaruka ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.

kwamamaza

Ubusanzwe, iyo umugore asamye, atangira kugira impinduka nyinshi mu miterere, mu byo akunda n’ibyo yanga. Bamwe batangira kurarikira ibintu runaka rimwe na rimwe yabyangaga urunuka, abandi bagahurwa cyangwa bakazinukwa bimwe mu byo bakundaga cyane.

Bafatiye kuri ibi, hari abaturage bavuga ko iyi myitwarire ishobora kugira ingaruka ku mwana cyangwa ku mibanire y’abagize umuryango.

Ku bakora mu nzego z’ubuzima, ngo guhurwa cyangwa kurarikira ikintu runaka ku mugore utwite bibaho nk’uko bishimangirwa na Musengimana Eric, Umukozi ushinzwe imirire ku kigo Nderabuzima cya CMS Corunum Kimisagara, unavuga ko umugabo aba akwiye kuba hafi umugore we, bitaba ibyo ingaruka zikagera ku mwana batwite.

Yagize ati "bibaho kurarikira cyangwa guhurwa, akenshi umuntu ararikira ikintu yabonye hari n'urarikira icyo atarabona akenshi uzasanga nkuwo muntu ufite ikibazo wenda yararikiye ibumba, buriya aba afite imyunyu ngugu mikeya muriwe, tugira inama umugabo kuba hafi y'umugore igihe yasamye iyo agiye kure ye bituma wa mwana agwingira".  

Nyamara ngo ibi bishobora guhinduka, mu buhamya bwa Mukankiko Fatuma, Umubyeyi wo mu murenge wa Kimisagara, avuga ko ibyo yatwariye ubwo yaratwite byagize ingaruka ku mwana we, kugeza ubwo yagiriwe inama na mu ganga.

Yagize ati "natwise umwana ntwarira bombo nkajya ndya bombo nkanywa amazi, naje kugira inda nini, narimfite n'imirire mibi bajya bambona bakavuga ngo ntwite impanga najya ku gipimo bagasanga nta mwana urimo, inda yagize amezi 6 bapima umwana bagasanga apima ikiro kimwe mu nda kandi wandeba ukabona ndi munini inda ari nini bikambera ikibazo, nza kugira ipfunwe negereye muganga bangira inama natangiranye n'indagara ndya imboga wa mwana amezi 9 yageze afite ibiro 3 n'amagarama 700".       

Musengimana Eric, Umukozi ushinzwe imirire ku kigo Nderabuzima cya CMS Corunum Kimisagara, avuga ko iyo utwite ateze amatwi muganga agakurikiza inama ze, ashobora kureka ibyo ararikiye, usanga birimo n’ibyakwangiza ubuzima bw'umwana.

Yagize ati "iyo wenda ararikiye inzoga tumubwira ububi bwazo tukamubwira n'akamaro ko kuba atwite n'ingaruka byagira ku mwana, hari urarikira n'itabi, iyo tumwigishije bigenda bihinduka umubyeyi agakurikiza inama twamugiriye itabi akaba yarireka inzoga akaba yazivaho ubuzima bukagenda neza".    

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Jan 17, 2023 - 07:22