Gutera imiti mu nzu z'abaturage birwanya Malariya kuri 85%

Mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Ruhango bamwe mu baturage baravuga ko kurwaza indwara ya Malariya byagabanutse bigizwemo uruhare n’imiti yica imibu iyitera, yagiye iterwa mu nzu batuyemo.

kwamamaza

Aba baturage bo mu karere ka Ruhango, kamwe mu turere 13 ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kiri gukoreramo ibikorwa byo kurwanya Malariya haterwa imiti iyirwanya mu nzu z’abaturage.

Bavuga ko ubu buryo butarabageraho, bayirwazaga cyane, bagashima ibi bikorwa byo kubaterera imiti iyirwanya.

Umwe yagize ati "nabyakiriye neza kuba bongeye kuza kuduterera umuti, bakimara gutera imiti nta bantu benshi nkibona barwaye malariya no kwa muganga nta bantu benshi nkibonamo malariya, ubu nta kibazo turaryama tugasinzira imibu ntikiri myinshi nka mbere".   

Umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) muri porogaramu yo kurwanya Malariya, Cyubahiro Beatus avuga ko n’ubwo hari ibikorwa mu kurwanya indwara ya Malariya, abaturage badakwiye gutezuka ku zindi ngamba zisanzweho zo kuyirinda.

Yagize ati "gutera umuti ntabwo bikuraho izindi gahunda zari zisanzwe ziriho, zigomba kunganirana kubera ko iyo duteye umuti tuba twirinda ko umubu ushobora kuruhukira ku bikuta ariko na none bigaterwa n'igihe umuti uzamara, tukagira inzitiramibu mu gihe uryamye, iyo ukuyeho bya bigunda bikikije urugo rwawe uba ubujije umubu kuruhukira ahongaho kuko nunanirwa kuruhukira munzu kubera twateyemo umuti ugasanga na bya bihuru bidahari aho wakagombye kuruhukira uzahava".     

Ibikorwa byo gutera imiti irwanya indwara ya Malariya mu nzu z’abaturage, biri gukorerwa mu turere 13, turimo utwo mu Majyepfo, mu Burasirazuba, no mu Burengerazuba.

Ni uburyo ngo butanga umusaruro, kuko buyirwanya ku kigero cya 85%, ngo hari icyizere ko intego u Rwanda rufite yo kuyirandura burundu bitarenze mu 2030 izagerwaho bikazagabanya ingengo y’imari igenda mu bikorwa byo gutera iyi miti, iba isaga miliyari 1 y'amafaranga y'u Rwanda ku karere kamwe.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Ruhango

 Apr 24, 2023 - 08:56