Abanyamakuru barasabwa uruhare mu bumwe n’ubudaheranwa bw'abanyarwanda

Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu MINUBUMWE, irakangurira abanyamakuru bo mu Rwanda kugira uruhare mu kubaka ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda.

kwamamaza

Ukwezi kwa 10, Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu MINUBUMWE, yaguhariye gahunda y’Ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda, aho iyi Minisiteri iri guhura n’inzego zitandukanye bagirana ibiganiro nyunguranabitekerezo ku kubaka ubumwe n’ubudaheranwa mu banyarwanda.

Abanyamakuru basabwe gutanga umusanzu wabo batizigamye kuko ngo ari urwego rwatanga umusaruro ukomeye nk’uko Dr. Bizimana Jean Damascene Minisitiri muri MINUBUMWE abivuga.

Ati "dukeneye ko abanyamakuru bafasha Leta kugirango tumenye ibitekerezo n'inzitizi ziri mu bikibangamira ubumwe bw'abanyarwanda kugirango izo nzitizi zidufashe mu kugena ingamba zaba ingamba za politike, zaba ingamba z'inyigisho, zaba ingamba z'ubukangurambaga natwe tugeza kubaturage dufatanyije, ni ngombwa ko itangazamakuru rigaragaza inkingi nyazo, zikagaragaza za ndangagaciro zikwiye kuko abaturage bararikurikira".  

Bwana Barore Cleophas, Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda RMC, yemera ko koko n’ubwo bitoroshye kubera inzitizi, buri mu nyamakuru akwiye kugira uruhare, ndetse ngo by’umwihariko buri wese agomba kwigengesera cyane kubyo atangaza.

Yagize ati "umunyamakuru w'umunyarwanda ukorera mu Rwanda uvuka muri wa muryango wakomerekeye muri ariya mateka, usangiye amateka n'uwo muryango akoreramo itangazamakuru, ni ukubanza kumenya ayo makuru, kumenya aya mateka, umunyamakuru w'umunyarwanda mu rwego rwo kubaka ubumwe n'ubudaheranwa akwiye kumenya n'icyo twita amakuru".    

Nubwo biri uku ariko, bamwe mu banyamakuru bameza ko izi nshingano zibareba ariko kandi ngo inzitizi zo ziracyahari.

Umwe ati "abanyarwanda baracyatinya kuvuga, baracyatinya kuvugisha ukuri kandi igihe cyose ibyo bintu bitari byabasha kubonerwa inzira yo gukemuka ngo bikunde, kugirango bikorohere gukora amakuru neza biragoye, uruhare rwa Leta babanza bagategura abanyarwanda".   

Ibikorwa by’uku kwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda, biri kubera mu turere twose tw’u Rwanda aho kwahawe insanganyamatsiko igira iti’’ Ubumwe bwacu, ishingiro ry’ubudaheranwa” hagamijwe gukumira no kurwanya amacakubiri n’ikindi kintu cyose cyasenya ubumwe abanyarwanda bamaze kugeraho.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Oct 23, 2023 - 14:56