Amakuru yaranze umwaka wa 2022 mu mibereho myiza

Muri uyu mwaka mu Rwanda nibwo hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rw’inkingo Perezida Paul Kagame yavuze ko aya ari amateka igihugu cy’u Rwanda gikoze ndetse ko hagiye gushyirwa imbaraga mu gukurura abandi bashoramari bazana izindi nganda nkizi.

kwamamaza

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) cyishimiye aho igihugu kigeze gikwirakwiza amashanyarazi, aho kimaze gutanga umuriro w’amashanyarazi ku ngo zirenga miliyoni 2.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko bimwe mu bibazo abaturage bahura nabyoo bigatinda gukemuka nyamara bitagakwiye, aho yatanze urugero rw’abatuye I Nyabihu,ubwo hari hashize imyaka irenga itatu amatungo yabo yibasirwa n’inyamaswa nyamara inzego z’umutekano zibizi, bigakemuka ari uko abaturage bo ubwabo barinze gutabariza ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati "ibi byanditswe n'igihe bimaze n'amatungo y'abaturage amaze kwicwa nizo nyamaswa mwari mubizi icyo gihe cyose, nta soni bambwira ko bari babizi, umuyobozi mpamagaye wese akambwira ko bari babizi, ndababaza habaye iki, mwakozi iki, bagatangira bakambwira ko bagiye kubikora, barambwira ngo icyo kibazo bakizi mu 2019, hamaze gupfa amatungo arenze 50, iyo ndwara iba iri mu bayobozi umuntu ayivura ate"?     

Muri uyu mwaka kandi nibwo u Rwanda rwakiriye inama ya CHOGM maze Perezida wa Repubulika yu Rwanda Paul Kagame hamwe n’abanyacyubahiro batandukanye bari bitabiriye inama ya CHOGM, bashyize ibuye fatizo ahazubakwa uruganda rw’inkingo, i Masoro mu Karere ka Gasabo avugako ko aya ari amateka ku gihugu.

Yagize ati "uyu muhango wo gushyira ibuye ry'ifatizo ahubakwa uruganda ni intambwe ikomeye itewe mu kugera ku buringanire bw'inkingo muri Afurika, u Rwanda rurateganya kubakira kuri iri shoramari rushyiraho ingamba zikurura abandi banyenganda n'abahanga udushya'.  

Uru ruganda rw’inkingo ruzubakwa ku bufatanye na sosiyete ikora inkingo n’imiti yo mu budage ya BioNTech nirwuzura, ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora inkingo miliyoni 50 ku mwaka, ibi bikazafasha ibihugu bya Afurika bikeneye kwihaza mu nkingo, no guharanira ubufatanye bw’ibihugu bigize umugabane wa Afurika, ku ntego yo gukora inkingo 60% zikorerwa muri Afurika.

Umuturage uri mu cyiciro cy’ubukene azajya afashwa bitandukanye n’ibyari bisanzwe

Indi nkuru twabagejejeho muri uyu mwaka nuko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu nibwo yavuzeko ko hari gahunda yuko umuturage uri mu cyiciro cy’ubukene azajya afashwa bitandukanye n’ibyari bisanzwe maze akikura mu bukene akagera mu cyiciro cyisumbuyeho ariko nawe abigizemo uruhare kuko uwo muturage ku giti cye azajya anasinya amasezerano y’imihigo ajyanye no kwikura mu byiciro byanyuma by’ubudehe.

Yagize ati "umuturage ashobora kuva mu kiciro arimo ajya mu kindi cyane cyane biriya byiciro birimo abantu bafite ubushobozi buke batera imbere, tugahuriza hamwe imbaraga zigahurizwa ku bantu tuzi neza bafite imibereho tuzi tukanakurikirana uko iyo mibereho yabo igenda itera imbere tukabihuza n'imishinga y'iterambere ihari aho dufite igitabo kirimo buri muntu ndetse n'imibereho ye n'ukuntu agenda atera imbere kuburyo n'ibintu akorewe byose bizaba byinjizwamo, buri wese azafashwa kugera ku bikenewe kugirango yiteze imbere ndetse anakurikiranwe, tuzasinyana amasezerano nawe yo kuva mu bukene".   

Uku kwikura mubukene birajyana nuko ingo zifite amashanyarazi zimaze kugera kuri miliyoni ebyiri zirenga, ibyo kwishimirwa dore ko intego y'igihugu ari ukuba 2024, ingo 100% zizaba zifite umuriro w’amashanyarazi. mu gihe iguhugu cyigeze kuri 74.5% kigeza umuriro kuri bose mu myaka 2 isigaye ngo gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST1 irangire n’abandi bazaba bagezweho nkuko bivugwa na  Eng. Ron Weiss, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG).

Yagize ati "74.5 by'ingo zo mu Rwanda bafite umuriro w'amashanyarazi nubwo iyi ari intambwe ikomeye tugezeho haracyari urugendo kugirango umuriro ugere kuri bose, 25% by'ingo zigomba kuwubona mu myaka 2 ni umubare munini gusa tubijeje ko bizashoboka, tuzongera guhura muri 2024 tubyishimira". 

Uruzinduko rwa  Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu turere tumwe na tumwe

Muri uyu mwaka kandi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nibwo yasuye abaturage bo mu turere tumwe na tumwe two mu ntara y'Amajyepfo n'Uburengerazuba maze bamugezaho ibibazo bikomeje kudindiza iterambere n'imibereho myiza byabo,abo mu karere ka Nyamagabe yabasabye kongera imbaraga mubyo bakora.

Yagize ati "i Nyamagabe uburyo bw'umwihariko,ibikorwa nibyo birahari kandi ndabashimira twongere imbaraga, abayobozi bagomba kubanza kumva inshingano ziremereye bafite bagahangayikishwa nuko abaturage bayobora hari ibyo bakeye bifuza ubundi bishobora kuboneka ariko bitabageraho".   

Naho abo mu karere ka Nyamasheke Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yabasabye kubyaza umusaruro amahirwe aboneka muri aka karere.

Yagize ati "muri Nyamasheke mwegereye ikivu. mwegereye ishyamba ibyo ubwabyo hari byinshi dushobora kubikoresha tukagira ibyo tugeraho, ubukerarugendo, ubuhinzi bw'icyayi cyane cyane ahazengurutse ishyamba rya Nyungwe, ni ugushaka uburyo rero tubikoresha neza, tubishoramo imari tukabizamura bikatwungukira".  

Turabashimiye nshuti ba nywanyi ba Isango Star twabanye mu 2022, turabashimiye kandi tunabasaba gukomeza gukunda inkuru tubagezaho ntituzabatenguha.

Tuzakomeza kubagezaho inkuru zizira impuha kandi aha umwanya ungana impande zose bireba.  

Izi nkuru zateguwe na Kayitesi Emilienne afatanije na Bahizi Herithier 

 Dec 26, 2022 - 06:41