Kayonza: Abayobozi basabwe kwirinda guhutaza abaturage

Ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba burasaba inzego z'ibanze gufata gahunda y'umuturage ku isonga ikava mu magambo igashyirwa mu bikorwa,birinda kumuhutaza mu bukangurambaga bumukorerwa burimo kwitabira nka gahunda ya Ejo Heza.

kwamamaza

Gahunda y’umutarage ku isonga ni ituma umuturage agira uruhare mu bimukorerwa ndetse no guhabwa serivise nziza. Ibi byose bikaba bigamije gutuma umuturage atera imbere.

Pudence Rubingisa; Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, avuga ko ibi ari bimwe mu biri muri gahunda ya Leta y’imyaka itanu NST2. Yasabye  abayobozi mu nzego z’ibanze, ko umuturage ku isonga byava mu magambo bikajya mu bikorwa ari nako birinda kumuhutaza mu bukangurambaga bumukorerwa.

Urugero nink’ubwa Ejo Heza, aho usanga hakoreshwa imbaraga z'umurengera.

Rubingisa yagize ati: “ gukemura ibibazo by’umuturage, kumushyira ku isonga bikava muri slogan tuvuga, bikajya mu bikorwa kandi tukabibona hasi mu Isibo. Hari ibipimo tugenderaho byinshi bihuza n’ubukangurambaga, ese abaturage bafite ubwizigame muri Ejo Heza kandi bakabikora ku buryo umuturage abisobanukirwa hatanabaye gushyirwaho igitutu, ahubwo agasobanukirwa noneho akaba ari we uza kubyikorera. Ni n’amabwiriza dufite.”  

Abayobozi mu nzego z’ibanze bo mu karere ka Kayonza bavuga gahunda y’umuturage ku isonga bahora bayikangurirwa ariko hakabaho bagenzi babo babirengaho bagakoresha imbaraga z’umurengera mu bukangurambaga umuturage akorerwa.

Aba bayobozi basaba bagenzi babo kumva ko kwigisha umuturage akumva gahunda za Leta aribyo byiza, kuruta kumuhatira gukora ikintu runaka.

Umwe yagize ati: “ inzitizi zikunda kugaragara zituma umuturage ataba ku isonga ni ukudakorera hamwe cyangwa se kutamuha serivise inoze. Uburyo bwo kunoza imikorere no gushyira umuturage ku isonga ni uguhozaho kuko hari byinshi byiza biba byarakozwe ariko abantu bahora bikebuka.”

Undi ati: “iyo twakoze ubukangurambaga twabanje kwigisha umuturage, twabanje kumwereka ibyiza by’icyo turimo kumubwira, turi kumukangurira, abikora neza kandi anezerewe.”

Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, avuga ko mu rwego rwo gushimangira gahunda y’umuturage ku isonga bikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa, bateguye umwiherero w’iminsi ibiri kugira ngo bahwiturane ku byatuma umuturage atera imbere, nk’uko ari icyerecyezo cy’igihugu.

Ati: “ umukuru w’igihugu hari ibyo aba yaremereye abaturage. Gushyira mu bikorwa izi gahunda haba mu kubaka imihanda, gukomeza kugeza amazi meza ku baturage…rero muri uyu mwanya w’iyi retreat ni umwanya wo gusubira inyuma; ese imishinga yose ikorerwa mu karere ihujwe gute? Noneho no gushyira mu bikorwa kugira ngo umushinga uje mu karere uze uhindura ubuzima bw’abaturage.”

Umwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi mu karere ka Kayonza wahuriyemo abayobozi b’akarere, ab’imirenge, abayobozi b’amashami yo mu karere ndetse n’abahagarariye imishinga n’ibigo muri aka karere.

Uwo mwiherero wari ugamije kwiga ku ngamba zo kwihutisha iterambere ry’akarere DDS 2024/2029 ndetse n’ibindi bitandukanye.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Sep 16, 2024 - 14:33