OTAN: Turkey yafashe umwanzuro kuri Finlande

Igihugu cya Turkey hamwe na Perezida wacyo , Recep Tayyip Erdogan , bafashe umwanzuro ujyanye n’icyifuzo cya Finlande cyo kujya muri OTAN/NATO.

kwamamaza

Icyakora AFP ivuga ko igihugu cya Finlande cyatangaje ko uwo mwanzuro uzatangazwa ku wa gatanu w’iki cyumweru, mu ruzinduko Perezida w’iki gihugu azagirira muri Turkey ku butumire bwa Perezida Erdogan.

Kugeza ubu, Perezida Erdogan ari mu gikorwa cyo kwiyamamariza kongera kuyobora Turkey. Asanzwe yarabangamiye kwinjira kwa Finlande na Suède muri NATO/OTAN kuva umwaka ushize.

Icyakora mu gitondo cyo kuwa gatanu, nibwo hazatangazwa umwanzuro we ku isezerano yahaye leta ya Helsinki [Finlande] yo kwinjira muri NATO.

Perezida Sauli Niinistö wa Finlande yagize ati: “abanyaturukiya bizeye ko nzaba mpari kugira ngo nakire igisubizo cyabo ubwo bazaba batangaza umwanzuro wabo. Nibyo koko, nemeye ubutumire, kandi nzajyayo kwakira uburyo babyitondeye."

Ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza, Perezida Erdogan yagize ati: “ twakoze ibyo ku ruhande rwacu, twubahirije isezerano twatanze. Ku wa gatanu, tuzahura na Perezida, tuzakora ibishoboka bijyanye n’isezerano ryacu.”

Ni inteko ishingamategeko ya Turkey igomba kemeza niba Finlande igomba kwinjira muri OTAN, yabisabiye hamwe na Suède muri Gicurasi (05) 2022.

Icyakora ntibizwi neza igihe ayo matora azabera, kuko haribazwa niba bizakorwa mbere cyangwa nyuma y’amatora ya perezida wa Turkey ateganyijwe ku ya 14 Gicurasi (05), uyu mwaka.

Mugihe Hongrie nayo isanzwe yarasabye kwinjira muri NATO yabyemererwa, bishobora gukingurira imiryango na Finlande ikaba yahabwa itara ry’icyatsi kugira ngo yinjire muri uyu muryango.

Ikigaragara hari amahirwe ko Finlande ishobora kwemererwa Kwinjira muri NATO, mugihe umuturanyi wayo Suède agifite byinshi ashinjwa na Turkey bikibangamiye ko yakomererwa ubusabe bwayo.

Ku wa kabiri ,nibwo minisitiri w'Intebe wa Suède , Ulf Kristersson , yatangaje ko mu byumweru bishize aribwo ibimenyetso by'uko Finlande ishobora kwinjira muri NATO mbere y'igihugu cye byagaragaye.

UbusanzweTurkey yemeje ko nubwo hari intambwe yatewe ariko Suède igishyigikiye ishyaka rya PKK, ifata nk'umutwe w'iterabwoba.

Ku rundi ruhande ariko, nubwo Suède ikigowe no kwemeza Turkey ku bijyanye n'ubusabe bwayo, yizeye ko uko byamera kose ishobora kuzemererwa kwinjira muri NATO mu nama rusange izahuza ibihugu binyamuryango muri Nyakanga [07) uyu mwaka.

 Mar 15, 2023 - 18:01