Trump yahakanye ibyo kwita Perezida wa Ukraine umunyagitugu

Perezida wa Amerika Donald Trump yahakanye ko atigeze yita Perezida wa Ukraine, Zelensky Volodymyr 'umunyagitugu'. Yavuze ko ahubwo amufitiye icyubahiro cyinshi. Ibi yabitangaje mbere yuko kur’uyu wa gatanu, aba bombi bagirana ibiganiro I Washington muri White House.

kwamamaza

Perezida Trump yahakanye kwita mugenzi we wa Ukraine ‘umunyagitugu’ nyuma yo kubazwa niba yabimusaba imbabazi. Trump yavuze ko atumva uburyo ibyo yabivuze, kandi ko Zelensky ari intwari cyane.

Ubwo yarabajijwe niba koko Zelensky ari umunyagitugu, yagize ati: “ ese narabivuze? Sinakwizera ko naba narabivuze.”

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo guhura na Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza, Keir Starmer, baganira ku gusoza intambara hagati y'Uburusiya na Ukraine.

Yavuze ko yiteze inama nziza cyane hagati ye na Zelensky baragirana kuri uyu wa gatanu, kandi ko imihate yo kugera ku mahoro irimo kwihuta.

Muri iki cyumweru, habaye inama za Trump n'abategetsi b'Iburayi nyuma y'uko ubutegetsi bwe butunguye inshuti zabwo z'Iburayi bukagirana ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru na Moscow, byahejwemo Perezida wa Ukraine mugihe ibyaganirwagaho byarebaga intambara y’Uburusiya na Ukraine.

Nyuma yo kubinenga kwa Zelensky, Perezida Trump yumvikanye amushinja kuba nyirabayazana w'iyi ntambara ndetse no kubangamira umuhate w'amahoro.

Avuga kuri Zelensky, yagize ati: "Umaze imyaka itatu uri aho. Wakabaye warayirangije. Ntiwakagombye kuba warayitangije. Wagombye kuba warumvikanye."

Ku wa kane nyuma yo kubonana na Keir Starmer, Trump yabwiye abanyamakuru ko yizeye ko kuri uyu wa gatanu agirana inama nziza na Zelensky. Ati: "Turaza kumvikana neza cyane".

Perezida wa Ukraine, Zelensky, yahagurutse I Kiev, aho byitezwe ko mu biganiro agirana na Perezida Trump harabaho no gusinya amasezerano hagati y’impande zombi, arimo ayo guha uburenganzira kampani zo muri USA gucukura amabuye y’agaciro muri Ukraine.

 Feb 28, 2025 - 15:30