“Intwaro z’Iburengerazuba zizatwikirwa muri Ukraine”: Kremlin

Ibiro byaperezida w’Uburusiya byongeye gushimangira ko buzatwika bikagira umuyonga intwaro zikomeye ibihugu by’Iburengerazuba bizaha Ukraine. Ibi Kremlin yabitangaje kur’uyu wa gatatu, nyuma yaho Ukraine itegereje umwanzuro w’Ubudage utanga uburenganzira ku kohererezwa imodoka z’intambara zo mu bwoko bwa Leopard 2 zikorwa n’iki gihugu.

kwamamaza

Dmitry Peskov; Umuvugizi wa Kreml, yabwiye itangazamakuru ko "Mu buryo bw’ikoranabuhanga, uku ni ugutsindwa. Ibi ni ugusuzugura ubushobozi budasanzwe bushobora kongerwa ku ngabo za Ukraine."

"Izi modoka z’intambara zizatwikwa nk'izindi zose. Kandi zirahenze cyane."

Kreml yatanze ibisubizo bitandukanye kuri gahunda y’ibihugu bifasha Ukraine mu gushyigikira ingabo zayo biziha imodoka zikomeye z’intambara zo mu bwoko bwa Leopard 2.

Mu gsa no gutanga ubwoba, mu ntangiriro z'iki cyumweru, Peskov yavuze ko ibikoresho byose by’Abadage birimo imodoka z’intambara bizoherezwa  muri Ukraine bizasiga ikimenyetso kirambye ku mubano w’ibihugu byombi hagati ya Moscou na Berlin.

Yibukije ukuboko kw’ ibihugu by’Iburengerazuba muri Ukraine, avuga ko ariko gukomeje gutiza umurindi intambara yo muri Ukraine ndetse no kongerera abanya-Ukraine imibabaro.

Biteganijwe ko nyuma yo kur’uyu wa gatatu, aribwo Berlin izatangaza  icyemezo cyayo kijyanye no kwemerera ibindi bihugu bifite imodoka z’intambara za Leopard 2 mu bubiko bwabyo kuzoherereza Ukraine.

@AFP.

 Jan 25, 2023 - 13:11