Thaïlande: Nyuma y’imyaka 17 ari mu buhungiro, uwari Minisitiri w’intebe agiye kugaruka mu gihugu.

Umuherwe watorewe inshuro ebyiri kuba minisitiri w’intebe yatangaje ko ku ya Kanama (08) 2023 aribwo azagaruka mu gihugu cye nyuma y’imyaka 17 aba mu buhungiro. Thaksin Shinawatra yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri kubera ibyaha bya ruswa, ibyo we yise impamvu za politiki.

kwamamaza

Thaksin Shinawatra w’imyaka 74 y’amavuko yabaye minisitiri wa  Thaïlande muri 2006 mbere yuko akurwa ku butegetsi n’igisilikari, amaze igihe kinini yifuza gusubira mu gihugu cye.

Uretse gukatirwa kubera ruswa, anakurikiranyweho ibindi byaha byinshi yakoze ubwo yari Minisitiri w’intebe, ayoboye guverinoma.

Inkuru yo kugaruka mu gihugu cye, Thaksin yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Twitter, ndetse bishimangirwa n’umukobwa we.

Yavuze ko azagera mu gihugu cye mbere yuko yizihiza isabukuru y’amavuko, habura iminsi ngo habe amatora akomeye y’abadepite. Anavuga ko ashaka no kwita ku buzima bw’abuzukuru be.

Yagize ati: “Nahisemo gutaha muri Nyakanga (07) kurera abuzukuru banjye, mbere y'isabukuru y’amavuko yanjye.”

Yongeyeho ko“Nabaye kure y'umuryango wanjye imyaka igera kuri 17. Ndi umusaza.”

 Umukobwa we Paetongtarn w’imyaka 36 aherutse kwibaruka umwuzukuru wa karindwi, ndetse ashigikiwe mu matora azaba ku cyumweru.

Kugaruka kwa Thaksin Shinawatrakwateje ibihuha ko yaba agiye kuza ngo asubire ku butegetsi, nyuma yo kuba mu mahanga kuva muri 2008 ubwo yarahunze ubutabera.

 Jul 26, 2023 - 13:07