
Israel yakomeje ibitero kuri Kezbollah, ONU iburira ku ihungabana rikomeye ry’agahenge
Apr 9, 2026 - 07:31
Mu gihe agahenge k’iminsi 14 hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran kageze ku munsi wa kabiri, Umuryango w’Abibumbye (ONU) wavuze ko ibitero bya Israel muri Liban bishobora kugahungabanya bikomeye. Ni mu ggiheibitero bya Israel byahitanye abantu nibura 182, bigashyira mu kaga ibiganiro bitegerejwe hagati ya Washington na Téhéran bizabera muri Pakistan.
kwamamaza
Ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikomeje gufata indi ntera, aho ibitero bya Israel bikomeje muri Liban mu guhashya umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran, biri gushyira igitutu ku gahenge gaherutse kugerwaho hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran. Iran ivuga ko mu byo yari yasabye harimo kuba agahenge kagomba kureba na Liban ariko Israel itangaza ko ntaho bihuriye, ndetse ihita itanga umuburo ku baturage mu bice yateganyaga kugabaho ibitero.
Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yatangaje ko ibikorwa bya gisirikare bikomeje muri Liban bishyira mu kaga gakomeye agahenge ndetse n’imbaraga zigamije kugera ku mahoro arambye mu karere.
Ibi yabitangaje nyuma yaho ku wa Gatatu, Israel igabye igitero gikomeye cyibasiye uduce dutuwe cyane mu murwa mukuru wa Liban, gihitana abantu nibura 182, abandi benshi barakomereka. Minisiteri y’Ubuzima ya Liban yavuze ko ari “zamuka rikomeye ry’ubugizi bwa nabi.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko agahenge hagati ya Washington na Téhéran katavuze iherezo ry’urugamba igihugu cye kirwana na Iran, ashimangira ko Israel yiteguye gusubukura intambara igihe icyo ari cyo cyose.
Ku ruhande rwa Iran, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Bagher Ghalibaf, yanenze bikomeye agahenge n’ibiganiro na Amerika, avuga ko ingingo 3 mu 10 Iran yari yasabye ndetse ziri mu byari byumvikanyweho byamaze kurengwaho.
Hagati aho, Visi Perezida wa Amerika, J.D. Vance, uteganyijwe kuyobora ibiganiro na Iran muri Pakistan, yavuze ko ubuyobozi bwa Iran ari bwo bufite inshingano zo kumenya niba agahenge kazasenyuka kubera ibibera muri Liban.
Pakistan yamaze gutangaza iminsi ibiri y’ikiruhuko i Islamabad mu rwego rwo kwitegura kwakira ibiganiro bikomeye hagati y’impande zombi, bigamije gushaka amasezerano arambye.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, we yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zizakomeza kuba hafi ya Iran kugeza igihe hazaboneka amasezerano nyayo, anaburira ko kutayubahiriza bishobora gukurura ibitero bikomeye kurushaho.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yasabye ko agahenge katagarukira kuri Amerika na Iran gusa, ahubwo gakwiye no gushyirwa mu bikorwa muri Liban, agaragaza ko ibibera muri iki gihugu bifite ingaruka ku isi yose.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


