
Ruto asabye imbabazi Tanzania na Uganda
May 28, 2025 - 15:24
Perezida wa Kenya, William Ruto, yasabye imbabazi ibihugu bituranyi bya Tanzania na Uganda ndetse n’urubyiruko rw’igihugu cye, mu rwego rwo kunga ubumwe no gusana umubano wifashe nabi mu karere.
kwamamaza
Ibi yabitangaje ubwo bari mu masengesho ya National Prayer Breakfast yabaye ku wa Gatatu. Ruto yavuze ko Kenya iri mu rugendo rwo “kwiyubaka bushya” kandi ko igihe kigeze ngo habeho gusabana imbabazi ku byabaye.
Yagize ati: “Ku baturanyi bacu ba Tanzania, niba twarabakoshereje mu buryo ubwo ari bwo bwose, turasaba imbabazi. Kuri bagenzi bacu ba Uganda, niba hari ikintu Abanyakenya bakoze kidakwiriye, turasaba imbabazi.”
Aya magambo yayavuze nyuma y’amakimbirane yatewe no kwirukana impirimbanyi z’Abanyakenya n’Abanya-Uganda bari bagiye gukurikirana urubanza rwa Tundu Lissu, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania.
Muri bo harimo Martha Karua, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera wa Kenya, n’impirimbanyi Boniface Mwangi na Agather Atuhaire, bafunzwe mbere yo kugezwa ku mipaka y'igihugu cyabo.
Ibi byakuruye umwuka mubi ku mbuga nkoranyambaga, aho abaturage n’abadepite batandukanye bo muri Kenya, Uganda na Tanzania bagaragaje impungenge ku mikorere ya leta n’itandukaniro ry’imyumvire ya politiki mu karere.
Perezida Ruto kandi yasabye imbabazi urubyiruko rwa Kenya, cyane cyane urwagiye mu myigaragambyo kubera politiki y’imisoro.
Ati: “Ku bana bacu, niba twarabakoshereje, turasaba imbabazi. Dufatanye twubake Kenya izira amacakubiri.”
Yavuze ko mubyo ubutegetsi bwe bushyize imbere harimo kubaka ubumwe.
@bbc
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


