
Masisi yongeye kwibasirwa n’abagizi ba nabi, abaturage barasahurwa abandi barashimutwa
Apr 28, 2026 - 11:30
Abaturage bo mu mudugudu wa Kihuma, mu gace ka Buabo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bagabweho igitero cy’abantu bitwaje intwaro mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 27 Mata (04), basahura imitungo myinshi ndetse bashimuta abasore babiri, mu gihe umutekano muri ako karere ukomeje kuzamba.
kwamamaza
Abaturage benshi bo mu mudugudu wa Kihuma bavuga ko baguwe gitumo n’igitero cyabaye hagati ya saa mbiri na saa yine z’ijoro mu gace ka Katoyi kari hagati muri uwo Mudugudu.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’ibanze n’abaturage avuga ko abagabo bitwaje intwaro, bataramenyekana abo ari bo, binjiraga mu rugo ku rundi batera ubwoba abaturage. Abo bagizi ba nabi batwaye ibintu bitandukanye birimo imashini zidoda, imyenda, amafaranga n’ibindi bikoresho by’agaciro.
Abaturage kandi bavuga ko muri icyo gitero hanashimuswe abasore babiri, kugeza ubu ntibaramenya aho bajyanywe.
Iki gitero kibaye mu gihe inzego z’abaturage muri Buabo zikomeje gutabaza zigaragaza ko umutekano muri ako gace ukomeje guhungabana bikomeye.
Sosiyete sivile yaho ivuga ko nibura abaturage 15 bamaze kwicwa barashwe mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, mu bitero bitandukanye byagabwe n’imitwe yitwaje intwaro mu duce twinshi twa kariya karere.
Mu midugudu ya Ndete na Mashaki, iri mu yibasiwe cyane, ku wa Gatanu tariki 25 Mata (04) hagabwe ikindi gitero cyahitanye abantu batanu barimo umwarimu, umubyeyi n'uruhinja rwe.
Radio Okapi yatangaje ko muri ako gace gakomeje kurangwamo ibikorwa by'ihohoterwa rikabije, gusahurwa ndetse n’imirwano ihanganishije imitwe yitwaje intwaro itandukanye n’abarwanyi ba Wazalendo.
Kimwe n’utundi duce twa Osso-Banyungu, abahatuye bavuga ko bamaze amezi menshi mu mutekano muke bitewe n'uko aga gace kagenzurwa na M23 ariko kabamo imitwe yitwaje intwaro itandukanye.
@Radio Okapi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


