
Imyigaragambyo yahamagajwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi yahagaritse urujya n'uruza muri Kinshasa
Jun 4, 2026 - 09:36
Urugendo rwo kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga rwahamagajwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa RDC rwagize ingaruka ku rujya n'uruza rw'abantu n'ibinyabiziga mu Mujyi wa Kinshasa. Icyakora ibikorwa byarakomeje mu bice byinshi by'igihugu, inzego z'umutekano zari zongewe mu bice bitandukanye mu ntara zose.
kwamamaza
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa 3 Kamena (06) 2026, Kinshasa yagaragaye mu isura itamenyerewe, aho imihanda myinshi isanzwe iba yuzuye ibinyabiziga yari ituje cyane, hagaragaramo bike cyane. Mu bice bitandukanye by'umurwa mukuru, urujya n'uruza rwari ruke, mu gihe abaturage bamwe bahisemo kuguma mu ngo zabo.
Iyi myigaragambyo yari yahamagajwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi mu rwego rwo kwamagana ibyo bavuga ko ari umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga. Mu gihe bo basabaga abaturage guhagarika ibikorwa, ubutegetsi n'amashyaka ashyigikiye guhindura Itegeko Nshinga yo yasabye abaturage gukomeza ubuzima bwa buri munsi nk'uko bisanzwe, ariko biba iby'ubusa.
Ababyeyi bamwe bahisemo kutohereza abana babo ku mashuri kubera impungenge z'umutekano wabo, akazi kamwe karahagarara. Ni mu gihe hari abandi bakomeje akazi n'ibindi bikorwa nta nkomyi.
Mu rwego rwo gukumira ibibazo byashoboraga kuvuka, inzego z'umutekano zari zongerewe imbaraga mu bice byinshi bya Kinshasa. Abapolisi n'abasirikare bagaragaye mu duce dufatwa nk'ingenzi mu gukora imyigaragambyo, cyane cyane muri N'djili no mu bice bya Tshangu.
Amakuru yatangajwe na Radio Okapi ikorera muri iki gihugu, agaragaza ko nubwo urujya n'uruza rwagabanutse cyane mu mijyi itandukanye, umunsi waranzwe n'ituze kandi nta mvururu zikomeye zatangajwe.
Mu zindi ntara za RDC, ibikorwa byagenze mu buryo butandukanye. Mu mijyi nka Kikwit, Kananga, Kindu, Bunia, Lubumbashi na Matadi, ibikorwa byinshi byakomeje nk'ibisanzwe, amaduka n'amashuri birafungura kandi abaturage bakomeza gahunda zabo za buri munsi.
Icyakora muri Beni, mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, ibikorwa by'ubucuruzi byari bikiri bike mu masaha ya nyuma ya saa sita, aho amaduka menshi yari agifunze mu gace ka Matonge gasanzwe gakorerwamo ubucuruzi bwinshi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


