Iran yamaganye icyemezo cya Amerika mu muhora wa Hormuz cyatumye ibiciro bya peteroli bikomeza kuzamuka cyane

Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian yatangaje ko gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyobowe na Perezida Donald Trump yo kugenzura cyangwa gufunga inzira z’inyanja z’Iran, cyane cyane mu muhora wa Hormuz, inyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi iganisha ku ntsinzi idashoboka. Ni mu gihe icyo cyemezo cyahise gituma ibiciro bya peteroli bizamuka cyane ku masoko mpuzamahanga, birushaho kongera impungenge ku hazaza h'ubukungu bw’isi.

kwamamaza

Perezida Masoud Pezeshkian yavuze ko ibyo Amerika iri gukora byo gushyiraho igitutu ku bwikorezi bwo mu nyanja mu muhora wa Hormuz ari igikorwa gishobora guteza umutekano muke mu karere kose. Yashimangiye ko igihugu cye kitazemera ko ibyambu byacyo  bigenzurwa n’ingufu zo hanze. Yavuze ko Iran izakomeza kurinda ubusugire bwayo n’uburenganzira bwayo mu bucuruzi mpuzamahanga.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko Perezida Donald Trump atangaje ko Amerika ishobora gukomeza cyangwa kwagura ibikorwa byo gufunga no kugenzura ibyambo bya Iran mu rwego rwo kuyishyiraho igitutu kugira ngo igabanye ibikorwa bijyanye n’intwaro za kirimbuzi. Iyi myitwarire yatumye umwuka wa politiki urushaho kuba mubi hagati y’impande zombi.

Icyo kibazo kandi cyahise kigira ingaruka ku biciro bya peteroli, aho igiciro cyazamutseho hafi 5%, akagunguru  kakagera hafi amadolari 125, urwego rutigeze rugerwaho kuva mu myaka ine ishize. 

Ku ruhande rwa Amerika, ubuyobozi bwatangaje ko buri gukoresha igitutu cy’ubukungu gikomeye, harimo gufatira imitungo ya Iran no kuyibuza kubona amikoro yo gukomeza ibikorwa byayo. Muri urwo rwego, hatangajwe ko hamaze gufatirwa hafi miliyoni 500 z’amadolari y’ifaranga rya crypto yo muri Iran, ndetse n’indi mitungo yo mu mabanki mpuzamahanga.aya yiyongera ku yandi aherutse gufatirwa, yose hamwe agera hafi ya miliyari y'amadorali.

Ni mu gihe ku wa kane, ku wa 30 Mata (04) 2026, Mu nteko ya Amerika haraganirwa ku bitero bishya bya Amerika kuri Iran bishobora kwibasira ibikorwaremezo by'iki gihugu, uko hakoreshwa igisirikari kirwanira ku butaka, uko Amerika yagenzura umuhora wa Hormuz ndetse no gukomeza ibihano by'ubukungu kuri Iran.

Icyakora Perezida w'Uburusiya, Vladimir Putin, yaburiye ko gukomeza kwiyongera kw’iyi ntambara y’ubukungu n’igitutu cya gisirikare bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’isi yose n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Ibi bibazo byose bibaye mu gihe ibiganiro hagati ya Washington na Tehran bikomeje kudatanga umusaruro, ibintu bikomeje kongera impungenge z’uko amakimbirane ashobora gukomeza, agahungabanya isoko ry’ingufu n’ubukungu bw’isi muri rusange.

@RFI

 Apr 30, 2026 - 11:25