Isabukuru y'imyaka 10 ya DPCW: Intambwe ikomeye mu gushyira amahoro mu mategeko n'imiyoborere

Ku wa 4 Mata, umuryango witwa Heavenly Culture, World Peace, Restoration of Light (HWPL) wakoze umuhango wabereye ku ikoranabuhanga (online) wo kwizihiza imyaka 10 ishize hatangajwe Itangazo ry'amahoro no guhagarika intambara (DPCW). Uyu muhango wari ugamije kugaragaza intambwe imaze guterwa mu gushyira amahoro mu miterere y'amategeko n'imiyoborere ku rwego mpuzamahanga.

kwamamaza

Uyu muhango wateguwe n'ishami rya 4 rya HWPL ku rwego mpuzamahanga witabiriwe n'abantu 140, barimo abanyacyubahiro n'abahagarariye ibihugu 11 byo muri Afurika na Aziya. Ibi byagaragaje ko DPCW ikomeje gufatwa nk'inyandiko ifite uruhare rukomeye mu kwimakaza amahoro ku isi.

Mu biganiro byatanzwe, hagarutswe ku kamaro ko gufata amahoro nk'igikorwa gishyirwa mu bikorwa, aho kuyafata nk'igitekerezo gusa. Byagaragajwe ko amahoro ashobora kugerwaho binyuze mu burezi, mu miyoborere myiza no mu ruhare rw'abaturage. Hatanzwe ingero zifatika z'ibihugu byamaze gutera intambwe mu gushyira mu bikorwa DPCW, bigamije gufasha abandi bayobozi kumenya uburyo bakwifashisha izi gahunda mu guteza imbere iterambere rirambye.

DPCW ni inyandiko igizwe n'ingingo 10 n'uduce 38, yatangajwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2016, nyuma y'ibiganiro byakozwe n'inzobere mu mategeko zaturutse mu bihugu bitandukanye ku isi. Iyi nyandiko igamije gushyiraho amahame ngenderwaho yo kugera ku mahoro arambye ashingiye ku burenganzira bwa muntu, ubutabera n'ubwisanzure.

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango bagaragaje ibitekerezo byabo. Ponciano da Cruz Leite, umujyanama muri Minisiteri y'Ubutabera ya Timor-Leste, yavuze ko igihugu cye giteganya “gushyira imbaraga mu mahugurwa n'ibiganiro by'amahoro, ndetse no mu bukangurambaga bugamije kwimakaza ubumwe bw'abaturage.”

Ku rundi ruhande, Mahamat Kao Adoum, umunyamakuru akaba n'umuyobozi wa MEDD TV INFO TCHAD VERT, yashimangiye ko amahoro ashobora gutezwa imbere binyuze mu burezi no mu guhindura amakimbirane akavamo amahirwe y'iterambere.

Muri rusange mu gihe kiri imbere, uyu muryango urateganya gukomeza guteza imbere ibikorwa byubaka umuco w'amahoro no kwagura ubufatanye n'ibihugu bitandukanye, hagamijwe kugera ku mahoro arambye ku isi hose.

@Elie Byukusenge

 Apr 15, 2026 - 17:38