Iran yashinje Amerika kudindiza ibiganiro by’amahoro, itanga ibyifuzo bishya

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Iran aganira n'itangazamakuru mu Burusiya

Iran yashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba ari yo yatumye ibiganiro by’amahoro byari kubera muri Pakistan bidatanga umusaruro. Yavuze ko Washington yashyizeho ibisabwa bikabije. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, nyuma yo kugera i Saint-Pétersbourg mu Russia aho ategerejwe kugirana ibiganiro na Perezida Vladimir Putin ku kibazo cy’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati.

kwamamaza

Mu gihe hari hateganyijwe indi ntambwe mu biganiro byahuzaga Iran na Amerika biciye mu biganiro bibera muri Pakistan, Perezida Donald Trump yasubitse urugendo rw'intumwa za Amerika rwo kujya i Islamabad ku wa Gatandatu ushize.

Nyuma y’icyo cyemezo, Abbas Araghchi yavuze ko ibiganiro byari bimaze gutera intambwe, ariko ko icyiciro giheruka kitageze ku ntego kubera ibyo yise ibisabwa birenze urugero byashyizweho n’Amerika.

Yagize ko ibiganiro byatangaga icyizere, ariko uburyo Amerika yabigenzemo ari bwo bwabibujije kugera ku musaruro.

Mu minsi ishize, Araghchi yabanje kugirira uruzinduko muri Oman, igihugu gisanzwe gifasha mu buhuza hagati ya Tehran na Washington, mbere yo gusubira i Islamabad no gukomereza urugendo rwe mu Burusiya, aho bivugwa ko araza kuganira na Perezida Vladimir Putin.

Amakuru aturuka muri Pakistan avuga ko Iran yagejeje ku bahuza b’icyo gihugu undi mugambi mushya. Uwo mugambi usaba ko habanza gufungurwa umuhora wa Hormuz, hagakurwaho ibikorwa byo kuyikoma mu nkokora ku byambu byayo, hanyuma ibiganiro kuri gahunda ya nucléaire ya Iran bikazaganirwaho nyuma.

Iran ivuga ko umutekano n’imikorere y'umuhora wa Hormuz ari ikibazo gifitiye akamaro isi yose, kubera uruhare rwayo mu gutambutsa peteroli n’ibindi bicuruzwa.

Mu gihe ibiganiro bikomeje kudindira, ibiciro bya peteroli byahise bizamuka ku masoko yo muri Aziya, bitewe n’impungenge z’uko amakimbirane yo mu karere ashobora gukomeza guhungabanya ubuhahirane mpuzamahanga.

Uruzinduko rwa Araghchi i Moscow rufatwa nk’uburyo Iran iri gushaka gukomeza kugisha inama no gushimangira ubufatanye n’u Burusiya mu gihe ibiganiro na Amerika bikomeje kugorana.

@RFI

 Apr 27, 2026 - 11:53