Abasirikare bafashwe bugwate ubwo bari bagiye kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge

Abasirikare 72 ba Colombia bafashwe bugwate ku Cyumweru mu Ntara ya Cauca, mu gace kazwiho kuba indiri y'ibikorwa by’inyeshyamba n’ubucuruzi bwa kokayine. Ingabo zatangaje ko 27 aribo bamaze kubohorwa, ariko abandi 45 bagifashwe bugwate n'abaturage ndetse n'inyeshyamba.

kwamamaza

Itangazo ry’ingabo za Colombia rivuga ko aba basirikare bafashwe bugwate ubwo bari bagiye mu gikorwa cyo kugenzura inzira zikoreshwa mu bucuruzi bwa magendu bw’ibiyobyabwenge, indiri y'ibyaha no mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bunyuranyije n’amategeko mu kibaya cya Micay.

Abantu basaga 600, bashyigikiwe n’umutwe w’inyeshyamba Etat-Major Central (EMC), igice cya FARC kiyobowe na Ivan Mordisco, baburijemo icyo gikorwa cya gisirikare, maze babafata bugwate.

Perezida Gustavo Petro yasabye abaturage kubarekura, avuga ko ari abana b’igihugu bagomba kubaho kandi bafite ababyeyi.

Ibi bibaye nyuma y’uko Leta ya Colombia yari yaratangaje ko yigaruriye ako gace kazwi ho kuyoborwa n'abayobozi bafatwa nk'abanyantege nke, bigatuma kaba indiri y'ibyaha, kuba indiri y'imitwe, ndetse n’ubucuruzi butemewe burimo amabuye y'abacuro n'ibiyobyabwenge.

Si ubwa mbere gufata bugwate abasirikare bibayeho kuko no mu mezi ashize  hari abandi bafashwe muri aka gace, bamwe bakaza kubohorwa nyuma y’iminsi mike. Ibi bigaragaza ko urugamba rwo guhashya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge no kugarura ituze muri Colombia rukiri ingorabahizi.

 Sep 8, 2025 - 10:29