Ukraine:Banki ya mbere yo mu Burusiya igiye gutangira gukorera muri Crimea.

Kur’uyu wa gatatu, Banki ya mbere yo mu Burusiya, Sberbank, yatangaje ko mur’uyu mwaka igiye gufungura imiryango muri Crimea. Ibi byatangajwe mugihe hari bihano by’Amerika n’Uburayi byafatiye iki kirwa cyahoze ari icya Ukraine ariko Uburusiya bukaza kucyiyomekaho.

kwamamaza

Iri tangazo rije mugihe impunguhe muby’ubukungu zo hirya no hino ku isi ziteraniye  I Davos muri Suisse, yitabiriwe n’abanyapolitike ndetse n’impuguke mu by’ubukungu bo muri Ukraine, hari amakimbirane hagati ya Moscou na Kiev.

Kuva muri Nyakanga (07) 2022, amashami amwe ya banki Sberbank yo mu Burusiya agenzurwa n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi kubera uruhare iyi banki ishinjwa n’ibihugu bigize uyu muryango ndetse n’Amerika, byo gutera inkunga y’amafaranga Uburusiya mu ntambara yashoje muri Ukraine.

Mu itangazo, Sberbank yatangaje ko yamaze kubaka aho izakorera [za guichets] muri Crimea. Rivuga ko “muri uyu mwaka, uburyo bwigenga mu gutanga servise buzatangira gukorera ku kirwa cyose.”

Banki ni mbarwa muri Crimea

 Sergueï Aksionov, guverineri washyizweho na Moscou muri Crimea, yifashishije urubuga rwa telegram, yatangaje ko ibyo bizafasha mu guteza imbere ubukungu bw’imbere muri Crimea.

 Sberbank yihuje kandi na Promsvyazbank, indi banki ya rubanda nayo mu mwaka ushize muri Gicurasi (05), yahatangije amashami abiri, nyuma yo gufatirwa ibihano n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi.

Kuri iki kirwa cyahoze ari icya Ukraine, hakomeje kubarizwa amabanki make mu gihe mu myaka ishize ibigo by’imari binini byo mu Burusiya byashimangiye ko  bishidikanya kuba byagaba amashami muri Crimea, kuko bitinya ko byafatirwa ibihano bikomeye na Leta zunze ubumwe z’Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Mu nkubiri y’ibihano byafashwe ku nshuro ya mbere n’ibi bihugu byo mu Burengerazuba, mu ntangiriro za Werurwe (03), Sberbank yatangaje ko igiye kuva ku isoko ry’Uburayi.

Mu mpera za Gicurasi (05), ibigo by’imari byo mu Burusiya  bakuwe ku ikoranabuhanga rya Swift ryifashishwa mu koherezanya amafaranga.

Umuyobozi wayo, Guerman Gref,  wabaye Minisitiri ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri 2000-2007 , nawe yafatiwe ibihano.

Uyu murangwa w’ibigo byo kuzigama byo mu giohe cya tsariste, Sberbank ifite abakiliya babarirwa muri miliyoni 100, biganjemo abo mu Burusiya n’abo mu bihugu byahoze ari ibinyamuryango bya URSS n’Iburasirazuba bw’Uburayi.

 Jan 18, 2023 - 18:22