Imitingito Turquie -Syrie: abagera kuri miliyoni 23 bari mu kaga.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 23 bo muri Turkey na Syria bagizweho ingaruka n’imitingito ufite uburebure bwa 7.8 wabaye mu gitondo cya kare abantu bakiryamye ndetse n’undi w’uburebure bwa 7.5 wabaye ku gicamunsi.

kwamamaza

Iri shami rivuga ko abantu bagizweho ingaruka ari abo mu Majyepfo ashyira Iburasirazuba bwa Turkey ndetse n’abo mu Majyaruguru ya Syria.

OMS yasezeranyije ubufasha burambye nyuma yo kohereza ubufasha bwihutirwa.

Adelheid Marschang;umwe mubayobozi b’iri shami, yabwiye ubuyobozi  bukuru ko “ikarita y’ibyabaye yerekana ko abantu miliyoni 23 bashobora guhura n’akaga, harimo n’abantu miliyoni 5 bagizweho ingaruka.”

Kugeza ubu, imibare mishya yerekana ko abantu barenga 5 000 bo mu duce twibasiwe n’uyu mutingito two muri Turkey na Syria aribo bahasize ubuzima.

Muri Syria, nibura ababarirwa mu 1 400 bishwe n’imitingito, mugihe 3 411 bakomeretse, ndetse umujyi wa Alepo wo mu majyaruguru y’iki gihugu usanzwe warashegeshwe n’intambara nawo washenywe kurushaho n’uyu mutingito.

Ku ruhande rwa Turkey, inzego z’ubutegetsi zaho zatangaje ko abantu barenga 2 900 bapfuye nyuma y’umutingito wa mbere, naho abandi 15,000 bagakomereka.

Ni mugihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje, birimo gushaka abagwiriwe n’inyubako zasenyutse, yaba muri Turkey ndetse na Syria.

Ibihugu bikomeye birimo Amerika, Ubuyapani, Ubuhinde na Korea y’Epfo  n’Ububiligi, n’ibindi byahaye ubufasha Turkey, nyuma y’uko Perezida Erdogan asabye ubufasha ndetse atangaza ikiriyo cy'iminsi 7 mu gihugu.

Ibihugu bya Iran na Iraq nabyo byamaze guha Syra ubufasha, aho indege z’ibi bihugu zamaze kubugeza I Damascus.

 Feb 7, 2023 - 11:41