Uburusiya bugiye gukoresha mutungo w’abanya-Ukraine mu kubarwanya

Perezida Putin

Kur’uyu wa gatanu, Uburusiya bwatangaje ko bwemeje imitungo 500 n’indi mitungo yihariye irimo iy’abaherwe bakomeye b'abanya-Ukraine, ibigo by’imari byo muri Ukraine biri mu ntara ya Crimea iki gihugu yiyometseho muri 2014. Buvuga ko igice kimwe cy’iyo mitungo izakoreshwa mu gutera inkunga ibikorwa bya gisilikari muri Ukraine.

kwamamaza

Itangazo ry’inteko ishingamategeko yo muri Crimea yashyizweho na Leta ya Moscou nyuma yo kuyiyomekaho muri 2014, rivuga ko “Abadepite bo muri Criméa bashyigikiye umushinga w'itegeko rigira umutungo w’abaherwe [oligarchs] bo muri Ukraine uwa leta y’Uburusiya, umutungo w'amabanki n'inganda zikorera muri Repubulika.”

 Iri tangazo rivuga ko umushinga w'itegeko wemejwe ku bwumvikane.

 Vladimir Konstantinov; Perezida w'inteko ishinga amategeko y'intara ya Crimea, yifashishije urubuga rwa Telegram, yagaragaje urutonde rw’ibintu, inganda zikora, ibigo by’imari n’ibikorwaremezo by’ubukerarugendo na siporo bigera kuri 500 birebwa n’uwo mushinga w’itegeko.

Ibiro ntaramakuru bya Ria Novosti na Tass  bivuga ko muri iyo mitungo harimo iya  Rinat Akhmetov; umuherwe wa mbere muri Ukraine n’iya Igor Kolomoïski, imitungo y’ibigo by’imari n’amabanki bibarirwa muri mirongo byo muri Ukraine, inganda zitandukanye ndetse n’iy’ikipe y’amaguru ya Dynamo Kiev.

Icyakora umubare nyawo w’uwo mutungo wagizwe uwa leta y’Uburusiya ntiwahise utangazwa.

Itangazo ry’inteko ya Crimea rivuga ko igice kimwe cy’amafaranga azava mur’iyo mitungo kizakoreshwa nk’inkunga ku bikorwa bya gisilikari byo muri Ukraine.  Konstantinov yabwiye Ria Novosti, ko cyane cyane hazatangwa ibibanza.

Iri tangazo rije mugihe hari impaka mu butegetsi bw’Uburusiya ku bijyanye n’ifatwa ry’indi mitungo- irimo imitungo itimukanwa n’amafaranga by’abarusiya bahunze igihugu kubera kunenga igitera cy’ingabo z’Uburusiya muri Ukraine.

Ubusanzwe Uburusiya bwakoresheje ibikorwa remezo byinshi bya Ukraine biri mu turere bwigaruriwe mu mpera za Nzeri (09) 2022, cyane cyane uruganda rukora ingufu za kirimbuzi rwa Zaporizhia, ruherereye muri Moriupol kagenzurwa n’ingabo z’Uburusiya.

 Feb 3, 2023 - 16:04