MONUSCO yatangaje aho ihagaze mu nshingano nshya zo kugenzura agahenge muri Uvira

Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO, Vivian van de Perre

MONUSCO ( Ubutumwa  bw'umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) yatangaje ko yiteguye gushyigikira mu buryo bufatika ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge kagezweho hagati ya Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23, hashingiwe ku bwumvikane bwagezweho i Doha muri Qatar. Ni mu rwego rwo guhagarika imirwano no guteza imbere umutekano mu Burasirazuba bwa RD Congo.

kwamamaza

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare (02), MONUSCO yashimye intambwe imaze guterwa binyuze mu buhuza bwa Qatar. Yavuze ko ubu bwumvikane bugena “amategeko ngenderwaho” asobanura uburyo bwo gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge. MONUSCO igaragaza ko aya masezerano ari inkingi ya mwamba yo guhindura amasezerano ya dipolomasi hakaba umutekano ugaragara muri ako gace.

Ishingiye ku cyemezo cya 2808 cy’inama y’umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO yemeje ko ifite inshingano zo gutanga inkunga ya tekiniki n’iy’ibikoresho igihe bibaye ngombwa, by’umwihariko gushyigikira uburyo buhuriweho bwagutse bwo kugenzura (MCVE+), ndetse no gukorera mu murongo w’Inama Mpuzamahanga y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari (CIRGL).

Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO, Vivian van de Perre, yavuze ko bamaze kongera imyiteguro y’imbere mu kazi kugira ngo binjire muri iki cyiciro gishya. Yashimangiye ko MONUSCO “yiteguye gutangira ibikorwa mu buryo buhoro buhoro kandi bujyanye n’ibihe, hubahirizwa byimazeyo ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

MONUSCO kandi yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Amerika nk’abahuza, ndetse n’imiryango y’akarere irimo SADC, Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na CIRGL. Icyerekezo nyamukuru cy’izo mbaraga zose ni ukugabanya ihohoterwa rikorwa hifashishijwe intwaro, kurinda abasivili no gushyiraho umusingi w’ibiganiro bya politiki birambye, mu gihe hategerejwe koherezwa abagenzuzi bazahabwa uburinzi n’ubufasha bwa MONUSCO.

@Radio Okapi 

 Feb 4, 2026 - 09:56