
Abagabo babiri bakatiwe imyaka 2 bazira umugambi wo kuroga Perezida
Sep 15, 2025 - 20:04
Urukiko rwo muri Zambia rwakatiye Leonard Phiri wo muri Zambia na Jasten Mabulesse Candunde wo muri Mozambique igihano cy'igifungo cy’imyaka ibiri, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza gukoresha uburozi mu mugambi wo kwica Perezida Hakainde Hichilema.
kwamamaza
Aba bagabo bafashwe muri Ukuboza (12) 2024 bafite ibintu bitandukanye birimo n’uruvu ( urwumvu) ruzima, byemezwa ko bagombaga kubikoresha mu kuroga. Umucamanza Fine Mayambu yavuze ko aba bagabo batari abanzi ba Perezida gusa, ahubwo bari n’abanzi b'anya- Zambia bose.
Uru rubanza ruri mu zakurikiwe cyane, kuko ari bwo bwa mbere muri Zambia abantu baburanishijwe bazira kugerageza gukoresha uburozi kuri Perezida. Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bagabo bombi bari bishyuwe n’uwahoze ari umudepite ubu uri mu buhungiro kugira ngo bagerageze kuroga Perezida Hichilema.
Ubwo bireguraga bavuze ko ari abavuzi gakondo, ariko urukiko rwabahamije ibyaha bibiri byo “kuba abarozi” no “gufatwa bafite uburozi.” Phiri yaneretse urukiko uko umurizo w’uruvu bawutera urushinge ushobora no gutuma umuntu apfa mu minsi itanu.
Umwunganizi wabo, Agrippa Malando, yasabye ko bakatirwa ihazabu kuko ari ubwa mbere bakoze icyaha, ariko urukiko rwabitesheje agaciro.
Umucamanza yavuze ko amategeko ya Zambia agamije kurinda abaturage ubwoba no kugirwaho ingaruka n’abiyitirira imbaraga z’abarozi nubwo bitigeze byemezwa na siyansi.
Bakatiwe imyaka ibiri yo gufungwa kubera “kwiyita abarozi” n’amezi atandatu yo gufungwa kubera gufatwa bafite ibintu by’uburozi, ariko ibihano byombi bityo bakazafungwa imyaka ibiri gusa, uhereye igihe bafatiwe muri Ukuboza (12) 2024.
Perezida Hichilema ubwe aherutse kuvuga ko atemera uburozi, kandi kugeza ubu ntacyo aratangaza kuri uru rubanza.
Umwunganizi mu by’amategeko Dickson Jere yabwiye BBC ko Itegeko rivuga ku burozi rikoreshwa muri Zambia ryatowe mu 1914 ku ngoma y’Abakoloni, kandi ko ubusanzwe rititabwaho kenshi.
Yakomeje avuga ko rifasha no kurinda abakekwaho kuroga — cyane cyane abagore bakuze — kugira ngo baticwa n’abaturage babashinja kwica abantu urupfu rutunguranye.
@bbc
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


