Intambara ya Israel na Hamas: Ingabo za Israel zerekeje mu majyepfo ya Gaza.

Ingabo za Israel zirwanira ku butaka zagabye ibitero byazo zerekeza mu majyepfo ya Gaza, nyuma y’iminsi itatu gusa zirasa ibisasu byinshi hakoreshwejwe indege. Ibitangazamakuru byo muri Israel byatangaje ko ingabo z’iki gihugu zatangiye ibitero byazo byo ku butaka mu mujyi wa Khan Younis.

kwamamaza

Umuyobozi w’igisirikare cya Israel (IDF) yatangaje ko ingabo ziri mu ntambara ikomeye mu majyepfo ya Gaza.

Lt. Gen. Herzi Halevi yavuganye n’ingabo zitabara aho rukomeye zari zivuye muri Gaza mu rwego rwa gahunda ya gisirikare ndetse n’abarwanyi ba Hamas bishwe na IDF.

Yababwiye ko"Twarwanye intambara ikomeye kandi yagenze neza mu majyaruguru ya Gaza, kandi nibyo turi gukora mu majyepfo ya Gaza”.

Umuvugizi wa IDF yemeje ko Israel  ikomeje kwagura intambara yayo yo ku butaka mu turere two muri Gaza yose, harimo abasirikari barwana imbona nkubone n’abarwanyi ba Hamas.

Kuva agahenge k ‘icyumweru kimwe karangira ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Israel yabyukije ibitero byayo by’amabombe akomeye kuri Gaza, ibyo abatuye umujyi wa Khan Younis bavuga ko ari byo bitero bya mbere bikomeye bibayeho kugeza ubu.

Agahenge katumye umutwe wa Hamas urekura imbohe 110 wari ufite bugwate, mugihe Israel yarekuye abanyapalestine 240 bari bafungiye muri gereza zayo, barimo abakatiwe n’abari bategereje kugezwa imbere y’ubutabera, ku mande zombi hakaba hararekuwe abagore n'abana n'abandi bafite intege nke.

Mu banya-Israel bashimuswe, Hamas isigaranye abagera ku 136 barimo abagabo n’abasirikari, nabo hakomeje ibiganiro by’uko barekurwa mu kandi gahenge gashobora gutangwa. Gusa RFI ivuga ko ibiganiro byari byatangiye byahagaze ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Kugeza ubu, ibitero bya Israel birakomeje, cyane ko ku cyumweru IDF yatangaje uturere abaturage bagomba kuvamo ubyihutirwa, turimo utwo mu mujyi wa Khan Younis, aho Israel ivuga ko abayobozi bamwe ba Hamas ariho bahungiye.

Nimugihe muri uyu mujyi  kandi ari naho ibihumbi by’abanya-palestine bo muri Gaza byari byarasabwe guhungira, ubwo intambara yibandaga mu majyaruguru ya Gaza.

 Dec 4, 2023 - 11:04