
Intumwa ya Trump iri mu Burusiya, Zelensky yasabye Amerika kongera igitutu
Aug 6, 2025 - 13:25
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kongera igitutu k'Uburusiya kugira ngo buhagarike intambara bwatangije muri Ukraine kuva mu 2022.
kwamamaza
Ibi yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 6 Kanama (08) 2025, nyuma y’uko Steve Witkoff, intumwa ya Perezida Donald Trump, ageze i Moscou guhura n’abayobozi b' Uburusiya.
Zelensky yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Ni ingenzi cyane gukoresha imbaraga zose zishoboka ziri mu maboko ya Amerika, u Burayi na G7 mu gushyira igitutu k'Uburusiya.”
Yakomeje avuga ko Kremlin izarangiza intambara ari uko yumvise igitutu gihagije.
Ibi bije mu gihe hasigaye iminsi ibiri gusa ngo integuza ya Perezida Trump irangire. Iyo nteguza yasabaga ko Uburusiya buhagarika ibitero ku butaka bwa Ukraine, bitaba ibyo Amerika ikazafata ingamba zikomeye.
Amakuru yatangajwe na iburo ntaramakuru bya Leta y'Uburusi, Tass, avuga ko Steve Witkoff yakiriwe na Kirill Dmitriev, uhagarariye Perezida Putin mu buryo bwihariye.
Nubwo hataramenyekana iby'ibanze ibiganiro byibanzeho, iyi nama ibaye mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Washington na Moscou.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


