Amerika igiye guha Ukraine miliyali 1.3 z’amadolari yo kwiyubaka.

Antony Blinken; Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, yatangaje ko iki gihugu kigiye guha Ukraine miliyari 1.3 z'amadolari y'Amerika (miliyari 1,2 z'amayero) yo kwifashisha mu kongera kubaka ubukungu bw’iki gihugu byumwihariko ibikorwaremezo by’ingenzi, nyuma yo kuzahazwa n’intambara y’Uburusiya.

kwamamaza

Ibi, Antony Blinken yabitangarije mu nama mpuzamahanga irikubera i Londres, mu bwongereza, mu rwego rwo gushaka uko Ukraine yakongera kwiyubaka, mugihe intambara y’Uburusiya muri Ukraine ikomeje.

Yagize ati: "Igihe cyose Uburusiya buzakomeza kwangiza, tuzaba duhari kugira ngo dufashe Ukraine kwiyubaka: kubaka ubuzima, kubaka igihugu cyabo, kubaka ejo hazaza habo."

Kuvuguruza ibikorwaremezo byose, harwanwa ruswa.

Ibibyamakuru byo mu Burayi bivuga ko Antony Blinken yavuze ko hafi kimwe cya kabiri cy’inkunga yatanzwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika [miliyoni 520 z’amadolari] azaba agamijwe kubaka ibikorwaremezo by’ingufu, mugihe miliyoni 657 z’amadolari azakoreshwa mu kuvugurura inzira ya gari ya moshi, ibiraro, kubaka ku mipaka ndetse n’ibindi bikorwaremezo byose by’inganzi bihuza Ukraine n’Ibihugu by’Uburayi.

Nimugihe amafaranga asigaye azajya akoreshwa mu gushyigikira ibigo by’ubucuruzi bwo muri Ukraine ndetse n’ibindi bijyanye n’ubuyobozi mu kurwanya ruswa. Blinken yasabye ko hakorwa amavugurura ajyanye n’iki cyerekezo.

Kuva Uburusiya butangiye, Leta zunze ubumwe bw’Amerika yatanze arenga miliyari 20 z’amadolari yo kwifashisha mu kuzahura ubukungu n’iterambere rya Ukraine. Naho arenga miliyari 40 yo gufasha igisilikari cyonyine.

Ariko, kimwe n'abandi bayobozi bamubanjirije mu kugira ibyo batangaza, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, cyangwa Perezida wa Komisiyo y’Uburayi ,Ursula von der Leyen, nawe yahamagariye abikorera kugira icyo bakora.

Blinken, ati: "Nubwo guverinoma n'ibigo by'imari bifite uruhare runini mu kongera kwiyubaka Ukraine, abikorera ni bo bonyine bashobora gukora ubukangurambaga bwo gukora ishoramari rikenewe kugira ngo igihugu gikeneye."

Uburusiya bugomba kwishyura ikiguzi cyo kwiyubaka kwa Ukraine.

Blinken ukuriye diplomasi y'Amerika yanashimangiye ko Uburusiya bugomba kwishyura ibyangiritse bitewe n'igitero bwagabwe kuri Ukraine.

Ati: “Uburusiya ni bwo bwasenye Ukraine. Kandi amaherezo bugomba kwishyura ikiguzi cyo kubaka Ukraine ”

 Jun 21, 2023 - 16:30